Ese Minisiteri Y’Ubumwe Bw’Abanyarwanda Ije Gusimbura Komisiyo Y’Ubumwe Bwabo?

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yahagarikwa, nibwo bwa mbere mu Rwanda hashinzwe Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Iyi Minisiteri yemejwe mu gihe Abanyarwanda bari gutera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge.

Ubushakashatsi buherutse gutangazwa  na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bwagaragaje ko ubwiyunge mu Banyarwanda bwageze kuri 94.7% mu mwaka wa 2020, buvuye kuri 92.5% mu 2015.

Icyo gihe Fidel Ndayisaba uyobora iriya Komisiyo yabwiye itangazamakuru ko hari byinshi bikeneye gukorwa mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, bukibangamiwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, abayipfobya n’abayihakana cyangwa abacyibona ‘mu ndorerwamo y’amoko.’

- Advertisement -

Minisiteri nshya yaraye ishyizweho ‘izibanda ku kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza Abanyarwanda uburere mboneragihugu.’

Ugendeye ku nshingano izaba ifite, bigaragara ko izaba ibumbatiye inshingano zari zimenyerewe muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’Itorero ry’Igihugu.

Minisiteri yaherukaga gushingwa ni iy’umutekano [yari igaruweho kuko yahozeho mbere, inshingano zayo ziza kujyanwa ahandi], ariko yaje kuvanwaho, inshingano yari ifite zimwe zihabwa Minisiteri y’Ubutabera.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda izakorana ite na Komisiyo y’Ubumwe bwabo?

Ubumwe n’ubwiyunge ngo bumaze kurenga 94%

Taarifa yabajije bamwe mu Banyarwanda icyo babona iriya Minisiteri ije kubafasha batubwira ko ije kuba urubuga rwa politiki yo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge hanyuma Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yo ikaba urubuga rwo kuzishyira mu bikorwa.

Hari uwabigereranyije n’uko bimeze kuri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi no mu Kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi, RAB.

Ati: “ Mbona iriya Minisiteri izaba ahantu hagenewe intiti mu mibanire y’abantu, zikagena Politiki zo kurushaho kuzamura imibanire myiza y’Abanyarwanda hagamijwe gukunda no gukorera igihugu cyabo.”

Evariste Murwanashyaka usanzwe akura mu by’uburenganzira bwa muntu ati: “Iriya Minisiteri izaba ari iyo gushyiraho politiki z’ubumwe n’ubwiyunge no kureba uko zishyirwa mu bikorwa n’aho iriya Komisiyo yo izaba ishinzwe kuzishyira mu bikorwa, mbese ni nk’uko bimeze muri Minagri na RAB.”

Evariste Murwanashyaka

Umunyamakuru yabwiye Taarifa ko kuba  Inama y’Abaminisitiri yashyizeho iriya Minisiteri  byerekana ko yasanze hari ibyo yari yarashinze Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ariko igezeho.

Uyu munyamakuru witwa Desiré avuga ko iyo urebye imikorere ya Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ukareba n’igihe imaze ikora, bisa n’aho hari ibyo yari yarananiwe bityo bikaba ngombwa yunganirwa n’Urwego runini nka Minisiteri.

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko habayeho gutinda gushyiraho iriya Minisitiri kuko ngo iyo iza gushyiraho kare, byari butuma Komisiyo ishinzwe ubumwe n’ubwiyunge irushaho kunoza imikorere.

Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko iriya Minisiteri ishobora kuzafasha mu gushyiraho ingamba zo gutuma ‘ibituma ubumwe n’ubwiyunge bitagerwaho neza’, bivaho.

Iyi ngo niyo mpamvu mu izina ry’iriya Minisiteri hariho ‘n’Inshingano Mboneragihugu.’

Muri iri jambo: Inshingano Mboneragihugu humvikanisha ko Politiki ziriya Minisiteri hazamo no kumvisha Abanyarwanda bose ko gukorera igihugu cyabo ari inshingano zabo bose, hatitawe ku kindi icyo aricyo cyose cyabatandukanya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version