Lionel Messi Azaguma Muri Barcelona Yemere Ahembwe Macye

Rutahizamu uri mu byamamare bikomeye kurusha ibindi ku isi, Leonel Messi yatangaje ko azemera guhembwa make ariko agume FC Barcelona.

Ibinyamakuru byo muri Espagne bivuga ko Messi yemeye kuguma muri FC Barcelona mu gihe cy’indi myaka itanu n’ubwo azaba akora ahembwa make ugereranyije n’ayo yahembwaga.

Ikinyamakuru L’Esportiu cyandika Siporo muri Espagne kivuga ko Messi yemeye kuzahembwa miliyoni 600 z’ama Euro ni ukuvuga miliyoni 709$

Aya mafaranga yagabanutseho 50% by’ayo yahembwaga yose.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko ari buhure n’abanyamategeko be bakaganira uko ariya mafaranga azajya ayahabwa, ibyo bemeranyijweho bikazatangazwa mu minsi mike iri imbere.

Bivugwa ko ku ikubitiro, Messi w’imyaka 34 azahabwa miliyoni 20 z’ama Euro y’agahimbazamusyi, akazayahabwa na Balcelona mu rwego rwo kumushimira inshuro amaze ayigeza ku mikino ya nyuma kandi igatwara ibikombe.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize, Messi yashatse gusesa amasezerano yari asanganywe na FC Balcelona avuga ko ari we ubwe wabifashemo umwanzuro, ariko ubuyobozi bw’iriya kipe buvuga ko nabikora azajyanwa mu nkiko, ibi bikaba aribyo byatumye ahindura ibitekerezo.

Ikindi cyari cyamukuruye ni uko mugenzi we akaba n’inshuti ye witwa Neymar nawe yavugaga ko bazifatanya bagashaka uko bajyana muri Paris Saint Germain.

Messi ngo arahenze cyane

Hari ikinyamakuru cyo muri Espagne cyanditse kivuga ko uriya mukinnyi asanzwe ahenda cyane k’uburyo ubukungu bwa Balcelona ‘buri mu manegeka.’

El Mundo ivuga Messi ahenda mu buryo bwinshi harimo n’amafaranga yahabwaga kubera kwamamaza Barcelona.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version