Perezida w’u Burundi akaba na Perezida w’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, Evariste Ndayishimiye yatumije inama y’Abakuru b’uyu Muryango iri bubere i Bujumbura. Haribazwa niba mugenzi we Tshisekedi ari buyitabire.
Impamvu ituma hari abibaza batyo ni uko aherutse kwanga kwitaba iyari bumuhuze na mugenzi Paul Kagame yari bubere i Doha muri Qatar nayo yagombaga kwiga uko amahoro yagaruka mu Burasirazuba bwa DRC.
Irabera i Bujumbura ihuze Abakuru b’ibihugu bya EAC ukuyemo Sudani y’Epfo kubera ko muri iki gihe ifite umushyitsi ukomeye, ari we Papa Francis.
Iyi nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere iriga ku bibazo biri muri Congo.
Ni inama ya 20 IDASANZWE.
EAC Heads of State are tomorrow, 4th February 2023, convening in Bujumbura, Republic of Burundi, for the 20th Extra-Ordinary Summit of EAC Heads of State.
Agenda: Evaluation of the Security Situation in Eastern Democratic Republic of Congo & Way Forward.@pmathuki @NtareHouse pic.twitter.com/skx8iUIlDV
— East African Community (@jumuiya) February 3, 2023
Harigirwamo uko umutekano wifashe mu Karere ariko birashoboka cyane ko DRC iri bubazwe impamvu iherutse kwirukaba abasirikare batatu bakuru b’u Rwanda babaga mu mutwe w’Akarere wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC witwa EAC Force.
Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango Dr. Peter Mathuki yandikiye DRC ibaruwa ayisaba gutanga ibisobanuro byumvikana kandi bitanzwe vuba ku cyayiteye kwirukana bariya basirikare kandi bari mu mutwe bwashyizweho ku cyemezo cy’Abakuru b’ibihugu bari bateraniye i Sharm El Sheikh mu Misiri.
Ni inama iteranye mu gihe imirwano ica ibintu hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23.
Nta gihe kinini gishize yubuye ndetse abarwanyi ba M23 bahise bisubiza ibice bimwe bari baravuyemo bongeraho n’ibindi batari barafashe mbere.
Ubu bafahse ibice bya Kilolirwe kandi barasatira inkengero z’umujyi wa Sake muri Masisi.