Kubera ibyo yise ‘impamvu ze bwite’, Robert Bafakulera yatangaje ko yeguye ku buyobozi bwa Federasiyo y’abikorera ku giti cyabo, PSF.
Bafakulera asanzwe afite imigabane myinshi muri Hoteli yitwa Ubumwe Grand Hotel.
Anahagarariye Uruganda Mukwano Industries mu Rwanda.
Akora kandi mu rwego rw’ubwikorezi n’ubucuruzi bw’umuceri n’amavuta yo guteka.
Inteko Nyobozi ya PSF yanditse kuri Twitter iti: “ Umuyobozi Mukuru wacu Bwana Robert Bafakulera yeguye uyu munsi ku mpamvu ze bwite”.
Nawe[Bafakulera] yatangarije ubwegure bwe mu Nama y’Inteko Nyobozi yabaye uyu munsi ku italiki 3, Gashyanyare 2023.
Yatangiye kuyobora PSF mu mwaka wa 2018 ubwo yatorwaga kuyobora manda ye ya mbere y’imyaka itatu asimbuye Gasamagera Benjamin.
Muri Werurwe, 2022 yongeye gutorerwa kuyobora ruriya rugaga mu gihe cy’imyaka itatu.
Urugaga PSF yari ayoboye rwashinzwe mu 1999 nk’urugaga ruhuza abikorera bo mu Rwanda.
PSF yaje isimbura ‘Rwanda Chamber of Commerce and Industry.’
Iriya Federasiyo ubu iri kuyoborwa na Jeanne Francoise Mubiligi wari usanzwe yungirije Bafakulera.