Ese Uburundi Burashaka Gufasha DRC No Muri Dipolomasi?

Dr. Edouard Bizimana, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga muri Guverinoma y'Uburundi.

Kwibaza gutya bishingiye ku biherutse kuvugwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Guverinoma y’Uburundi witwa Dr. Edouard Bizimana ubwo yabwiraga abandi ba dipolomate na radiyo y’Abadage yitwa Deutsche Welle (DW) ko Gitega ikwiye guhabwa umwanya mu biganiro by’amahoro hagati ya AFC/M23 na Kinshasa.

Uko bigaragara, Leta y’Uburundi ibona ko iya Kinshasa ifite intege nke muri ibi biganiro, bityo ikumva ko iramutse ihawemo umwanya byayifasha gufasha inshuti yayo no mu rwego rwa dipolomasi.

Bisanzwe bizwi ko Uburundi bufite ingabo zirenga ibihumbi 10 ziri muri DRC ngo ziyifashe guhangana na AFC/M23 nubwo uyu mutwe w’abarwanyi aho wafashe wahashinze ibirindiro ndetse bisa naho ushaka ko haba ‘ahantu higenga.’

Uburundi bwumva ko kuba bufite batayo ziri hagati y’esheshatu na zarindwi z’abasirikare muri kiriya gice cya DRC bibuha ishingiro ryo kugira uruhare mu biganiro by’amahoro, ikintu abarwanyi ba AFC/M23 batumva namba!

Icyifuzo cya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburundi cyatewe utwatsi n’abarwanyi bo muri AFC/M23, bemeza ko imigendekere y’ibiganiro by’amahoro biri kuba muri iki gihe itari uburyo buri wese yumva ko akwiye kwinjiramo ngo arashaka kubugiramo uruhare.

Minisitiri Bizimana aherutse kubwira bagenzi be bari bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Cyenda y’ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari yiswe 9th International Conference on the Great Lakes Region (ICGLR) yabaye tariki 15, Ugushyingo, 2025 ko ‘bikwiye’ ko igihugu cye kinjizwa mu biganiro by’i Doha n’iby’i Washington.

Impamvu yatanze akemeza ko iha igihugu cye uburenganzira bwo kwinjizwa muri ibyo ibiganiro byombi ni uko Uburundi bucumbikiye impunzi 100,000 zaje ziturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Mbere y’iriya nama, Bizimana yari yabwiye Deutsche Welle (DW) ati: “Ndizera ko n’abaturanyi bacu babivuga. Hari ibintu bitigeze biganirwaho kandi ntekereza ko Uburundi n’abandi bafatanyabikorwa dushaka kuziba icyo cyuho.”

Asanga kugira ngo amasezerano asinywa muri aka Karere azagire icyo ageraho birambye, ari ngombwa ko n’Uburundi buyahabwamo ijambo.

AFC/M23 ntibikozwa

AFC/M23 irerura ikavuga ko kwinjiza Uburundi mu biganiro ifitanye na DRC byatuma intambwe ibyo biganiro byari bimaze gutera isubira inyuma.

Yasohoye itangazo rivuga ko ‘ibyo Bizimana avuga bihishe umururumba wo gushaka kugira ijambo mu bibera mu Karere’.

Hari aho rigira riti: “ Uburundi burashaka kwinjizwa mu biganiro by’amahoro biduhuza na DRC kuko buzi neza bugira uruhare mu guteza ako kajagari. Uburundi buramutse bwinjijwemo byahagarika ibiganiro by’amahoro, urugendo rwo kuyageraho rugahagarara rutaranatangira.”

Ikindi kandi ngo n’aba Wazalendo n’aba FDLR bose barashaka kwinjizwa muri ibyo biganiro, ibi bikaba ikintu AFC/M23 ivuga ko kidashoboka na gato.

Nk’uko AFC/M23 ibivuga, impande ebyiri nizo ‘zonyine’ zirebwa na biriya biganiro, undi wese washaka kubizamo ngo yaba aje kubisenya no gutuma ibintu bikomera kurusha uko bimeze kugeza ubu.

AFC/M23 ivuga ko Abarundi nta mwanya bafite mu biganiro igirana na Kinshasa.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version