Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya ibyorezo Africa CDC cyatangaje ko indwara muri Ethiopia abantu bari bise ‘iy’amayobera’ byamaze kugaragara ko ari Marburg.
Mu minsi ishize muri iki gihugu hari hadutse indwara yica abantu vuba vuba, bagapfa bava amaraso haba mu mazuru, bagahitwa, bakaruka, mbese ikica umuntu vuba kandi mu buryo buteye ubwoba.
Iyo ndwara isa na Ebola kandi virusi iyitera imara iminsi 21 mu mubiri w’umuntu itaragaragara, igihe abahanga bita ‘incubation period.’
Nk’uko bimeze kuri Ebola, iyo ndwara yandura binyuze mu matembabuzi ava ku murwayi akajya k’umuntu utarwaye kandi igira ubukana bwo kwica buri hagati ya 25% na 80%.
Umuyobozi w’Ishami rya UN rishinzwe ubuzima, World Health Organization, nawe ukomoka muri Ethiopia witwa Tedros Adhanom Ghebreyesus yemeza ko iyo ndwara yamaze kugaragara muri kiriya gihugu.
RFI itangaza ko Africa CDC ivuga ko Laboratwari nkuru ya Ethiopia iri gukora irindi suzuma ryimbitse kuri iyo ndwara.
Ethiopia kandi iri gukorana n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika ngo habeho gukumira ko iyo ndwara yakwirakwira n’ahandi.
Mu mwaka wa 2024 nabwo Marburg yavuzwe mu Rwanda gusa ntirwatinze kuyihashya ndetse na OMS/WHO yemeje ko iyo ndwara yacitse muri iki gihugu.
Guca yacitse imaze kwica abantu 15.
Icyo gihe yanavugwaga muri Tanzania.