Muri Kanama, 2020 twatahuye uburiganya bw’amafaranga abaturage bishyura kuri Tap&Go ya murandasi iyo bateze imodoka ariko ntibayihabwe. Bukeye bw’aho RURA yahamagaje abanyamakuru kugira ngo ibereke ko murandasi ihari. Umushoferi umwe yameneye ibanga umunyamakuru wacu ko icyo gitondo bazindutse bayishyiramo, bya nyirarureshwa!
Icyo gihe umukozi wa RURA wari waje ahagarariye ubuyobozi bwayo witwa Joseph Nyiringabo yavuze ko ‘buri gihe RURA ikora igenzura’ kugira ngo irebe ko murandasi zikora.
Icyo gihe kandi ikigo AC Group gitanga amakarita ya Tap&Go cyari cyohereje abakozi bacyo kugira ngo basobanurire abanyamakuru iby’uko murandasi ihari.
Umukozi wacyo witwa Eden Benimana ushinzwe ibya Tap&Go yavuze batangiye guha murandasi abagenda muri bisi guhera muri 2018.
Icyo gihe yagize ati: “Kuva muri 2018 nibwo twatangiye guha murandasi abagenda muri bisi. Kuva twatangira gutanga izo serivisi nababwira ko nta kibazo abagenzi bigeze batugezaho cy’uko batayikoresha. N’ubwo hari utubazo duto tw’uko ishobora gucika bitewe n’ahantu ikinyabiziga kigeze, ariko rwose navuga ko ihari.”
Abagenzi babwiye itangazamakuru ko nta murandasi iba muri busi ndetse ngo nihari ni baringa.
Nta murandasi iri muri bisi kandi abaturage baracyayishyura
Patrick Nyirishema wari usanzwe ayobora RURA yaraye ahererekanyije ububasha na Dr Erenest Nsabimana.
Agiye ibyavugwaga n’abakozi b’Urwego yayoboraga bitarashyizwe mu bikorwa kugira ngo abaturage babone serivisi baba bishyuriye. Ibi bikaba byarafatwaga nko gukingira ikibaba rwiyemeza mirimo kandi atubahiriza inshingano ze.
Umugenzi utega bus yatubwiye ko ubwo aheruka muri bus nta murandasi yasanzemo.
Asanzwe atega ava Kimihurura ajya mu Mujyi.
Ati: “Nta murandasi nabonyemo. Ikwereka ko ihari ariko ntabwo ikora. Hari n’ubwo winjira mu modoka ukayiburamo na mba.”
Taarifa yabajije umushoferi yasanze muri Gare ya Giporoso atubwira ko internet ikora mu gitondo akimara kwatsa imodoka.
Iyo azengurutse inshuro imwe, murandasi yikuraho. Yemeza ko murandasi ikomeza kwerekana ko iriho ariko ari baringa.
Abajijwe icyo atekereza ku cyaba kibitera, yasubije ko bishobora kuba biterwa n’uko ibikoresho bya Wifi biciriritse.
Abagenzi bavuga ko internet iheruka gukora ubwo yashyirwaga bwa mbere muri bus ariko nyuma biza guhagarara.
Hari uwavuze ati: “Muri iki gihe wasanga hari ibindi byangiritse cyangwa bikaba byarashaje.”
Basaba kandi ko niba muri za bus harimo murandasi igenewe abagenzi kandi bakaba bayishyura byagombye kuba biri ahantu hagaragara, buri wese akabikoresha.
Aya manyanga amaze igihe…
Abanyamakuru ba Taarifa bamaze umwaka basuzuma niba koko Tap&Go na WiFi byo muri bus zo muri Kigali ko bikora nk’uko abayobozi babwiye abaturage ko bizabakorera cyangwa byarakoze ukundi.
Twagenze muzavaga cyangwa zajyaga mu bice byose by’umujyi wa Kigali, buri gihe twageragezaga guhuza telefoni cyangwa mudasobwa zacu na murandasi muri ziriya bisi ariko ntibikunde.
Inkuru yasohotse muri Taarifa bwa mbere mu Cyongereza twatangaje kuri iki kibazo, yaba RURA (Rwanda Utilities Regulatory Authority), yaba AC Group, ibi bigo byombi byemereye Taarifa ko buri gihe uko umugenzi akozaga agakarita ka Tap&Go ku mashini kugira ngo yishyure urugendo, ku mafaranga akatwa, haba hariho igiceri cy’icumi (Frw 10) cyo kugura murandasi.
Urugero: Niba uteze bisi uvuye Kimironko ugana Nyabugogo, ukaba ugomba kwishyura Frw 270, kuri yo hariho Frw 10 ya murandasi (urwo ni urugendo rumwe ukoze, nusubira aho wavuye cyangwa ujya ahandi niko biza kugenda).
Muri izi mpera z’Umwaka wa 2020, twasanze urwishe ya nka rukiyirimo, abaturage bishyura murandasi ya baringa.
Ese umuyobozi mushya wa RURA azakemura iki kibazo?
Dr Erenest Nsabimana niwe muyobozi mushya wa RURA. Yaraye ahererekanyije ububasha na Patrick Nyirishema.
Mu nshingano ze, agomba kuzakemura iki kibazo kuko ubucukumbuzi bwa Taarifa bwagaragaje ko birimo ubwambuzi bufifitse bukorerwa Abanyarwanda.
sinzi impamvu umuturage akomeje ku nyunyuzwa, RURA irebera.