Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Espagne: Abantu 95 Bamaze Kwicwa N’Umwuzure
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibiza KamereMu mahanga

Espagne: Abantu 95 Bamaze Kwicwa N’Umwuzure

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 October 2024 9:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imibare itangwa na Guverinoma ya Espagne ivuga ko imyuzure imaze iminsi muri iki gihugu yahitanye abantu 95 kandi ko uyu mubare ushobora kwiyongera.

Ishobora kwiyongera kuko hari abantu bantu baburiwe irengero kubera ko batwawe n’amazi abandi bagwirwa n’inzu.

Intara yibasiwe cyane ni iya Valencia, iri mu Burasirazuba bwa Espagne.

Imvura iremereye cyane yatangiye kugwa ku wa Kabiri taliki 29, Ukwakira, 2024 ikomeza kwiyongera kugeza ubwo amazi aramutse atera abaturage mu ngo zabo.

Imodoka zananiwe kugenda ndetse iz’ibiro bike zitemanwa n’amazi.

Abaturage bahisemo kurira imuturirwa ngo bahunge iyo kabutindi, ababishoboye burira ibiti.

Ubukana bw’iki kiza bwatumye Minisitiri w’Intebe Pedro Sánchez atangaza ko igihugu kigiye mu cyunamo cy’iminsi itatu.

Ibikorwa byo gushakisha ko hari abantu bagihumeka birakomeje hirya no hino mu bwami bwa Espagne.

Bimaze kumenyekana ko umwe mu bahitanywe na kiriya kiza ari Umwongereza w’imyaka 71 wagiye mu bitaro ubwo ingabo zamuvanaga iwe yanegekaye.

Ibyago nk’ibi Espagne yabiherukaga mu mwaka wa 1973 ubwo imyuzure yahitanaga abantu 150.

BBC yanditse ko Minisitiri w’Intebe wa Espagne yabwiye ababuze ababo ko Guverinoma yose yifatanyije nabo kandi ko igihugu kizakomeza kubafata mu mugongo.

Ingabo na Polisi ya Espagne bakomeje gushakisha ko hari abantu batabarwa bakiri bazima.

Abasirikare 1000 bamaze koherezwa ahibasiwe n’uriya mwuzure ngo batabare abakirimo akuka.

Ibyago Espagne yahuye nabyo bifitanye isano ya bugufi n’imihandagurikire y’ikirere nk’uko abahanga babigarukaho kenshi.

TAGGED:AbaturageEspagneIkirereUmwuzure
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Miss Muheto Na Fatakumavuta Bageze Mu Rukiko
Next Article Muheto Yemeye Ibyaha Aregwa Uretse Kimwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umusaruro W’Ibihingwa Wagenze Mu Gihembwe Cya Nyuma Cya 2025

Centrafrique: Touadéra Yongeye Gutsinda Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Urutonde Rw’Ibyo Trump Asaba Umuyobozi Mushya Wa Venezuela

Gusura Ingagi Umunyarwanda Azishyura $200, Mu Zindi Pariki Byifashe Bite?

Kagame Yashimiye Doumbouya Watorewe Kuyobora Guinée

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

You Might Also Like

Mu mahanga

Amerika Irototera Kuzakorera Iran Nk’Ibyo Yakoreye Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Z’Abaturage Ba DRC Zimuriwe Mu Nkambi Ruhigi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Inzu Z’Abapolisi Zahawe Inkongi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?