EU Yashoye Miliyari €1 Mu Gukorera Inkingo Za COVID-19 Mu Bihugu Birimo U Rwanda

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ursula von der Leyen, yatangaje ko ugiye gutanga miliyari €1, izakoreshwa mu kubaka ibigo bikora inkingo za COVID-19 mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Uyu muyobozi yabivugiye mu nama ya G20 Global Health Summit yabereye i Roma ku wa Gatanu, haganirwa ku buryo bwo kurushaho guhangana n’icyo cyorezo.

EU yemeje ko irimo gukorana n’ibihugu bitandukanye bya Afurika n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, ku mishinga itanga icyizere y’ibihugu bya Afurika y’Epfo, Senegal, Misiri, Morocco n’u Rwanda.

Mu gihe nta muti uraboneka, inkingo nizo zirimo kwifashishwa mu guhangana na COVID-19, ari ko ntabwo zirimo kuboneka ku isoko uko bikenewe.

- Advertisement -

Ursula yavuze ko kugira imbere mu gihugu ubushobozi bwo kwikorera ibikenewe mu rwego rw’ubuvuzi ari ingenzi, ariko ku rwego rwa Afurika hari ibibazo bikomeye.

Ni yo mpamvu biyemeje gutanga umusanzu wa miliyari zisaga 1200 Frw binyuze mu bufatanye bw’ibihugu by’u Burayi, bwahawe izina rya Team Europe.

Ati “Uyu munsi Afurika itumiza mu mahanga 99% by’inkingo na 94% by’imiti ikoresha. Ibi bigomba guhinduka. Team Europe izaha Afurika miliyari €1 isaga n’ubunararibonye mu kubaka inganda zayo zikora imiti, ibikoresho n’ikoranabuhanga mu by’imiti, inoroshye uburyo bwo kugera ku bikoresho bigezweho n’ikoranabuhanga.”

Muri iyo gahunda, ibihugu bimwe byo kuri uyu mugabane bizafashwa kubaka inganda zabyo, ari nazo zizahaza ibice bisigaye bya Afurika mu bijyanye n’inkingo za COVID-19.

Komisiyo ya EU na European Investment Bank (EIB) byatangaje ko byanagiranye ubufatanye na banki z’iterambere mu Burayi, hagamijwe koroshya ishoramari mu rwego rw’ubuzima muri Afurika.

Perezida Kagame witabiriye iriya nama mu buryo bw’ikoranabuhanga, yavuze ko kugira ngo ibihugu bibashe gutsinda iki cyorezo, hakenewe uburyo bwatuma inkingo ziboneka uko bikwiye.

Ati “Mu bijyanye no gushyiraho ibigo bikorera izo nkingo ku mugabane wacu, u Rwanda rugeze kure ibiganiro n’ibigo byigenga n’ibigo mpuzamahanga kugira ngo twubake ubushobozi bwo kuzikorera mu karere kacu, hagakorerwa ibikenewe by’ibanze mu gukora inkingo hifashishijwe uburyo bwa mRNA.”

Izo nkingo zifashisha uburyo bwa Messenger RNA (mRNA), bukoreshwa mu gukora inkingo za Moderna na Pfizer. Butandukanye n’ubwifashisha virus ifite intege nke cyane (Adenovirus), bukoreshwa mu nkingo za AstraZeneca.

Perezida Kagame yashimiye inzego z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kubera ubushake zagaragaje bwo gukorana n’u Rwanda na Afurika muri uru rugendo.

Yanashimiye Ursula von der Leyen ku mbaraga yashyize mu kubahuza n’abafatanyabikorwa mu nzego za tekiniki, ngo uriya mushinga ushoboke.

Muri iriya nama, ibigo bitatu bikomeye mu gukora inkingo za COVID-19 byiyemeje gutanga inkingo miliyari 1.3, zigenewe ibihugu bikennye ku giciro gito cyane. Ahanini zizanyuzwa muri gahunda mpuzamahanga ifasha ibihugu kubona inkingo za COVID-19, COVAX.

Pfizer/BioNTech yatangaje ko izashyira ku isoko inkingo miliyari imwe zigenewe biriya bihugu, Johnson & Johnson yemera miliyoni 200, mu gihe Moderna izatanga inkingo zigera kuri miliyoni 100.

Izo nganda kugeza mu 2022 zizongeraho izindi nkingo zisaga miliyari 1.

Team Europe kandi yiyemeje gutanga inkingo miliyari 100 ku bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, kugeza mu mpera z’uyu mwaka.

Iyi nama yateraniye i Roma, bamwe bakoresha ikoranabuhanga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version