Abanye-Congo 8000 Bahungiye Mu Rwanda Iruka Rya Nyiragongo

Abaturage bagera ku 8000 baturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bahungiye mu Rwanda kubera ubwoba bw’ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Kugeza ubu cyacogoye, barimo gusubira iwabo.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu nibwo abatuye Umujyi wa Goma wegereye Nyiragongo bahungiye mu Rwanda ku bwinshi, ubwo yari itangiye kuruka ahagana saa moya z’ijoro.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda yatatangaje cyahagaritse kuruka, ndetse abaturage bari bahungiye mu Karere ka Rubavu barimo gusubira iwabo.

Yakomeje iti “U Rwanda rwakiriye abantu bagera ku 8000 mu ijoro ryakeye.”

- Advertisement -

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abaturage binjira mu Rwanda ari igihiriri, bafite utwangushye.

Icyemezo cyo kubafungurira imipaka cyafashwe mu buryo bwihuse, kuko imaze igihe ifunzwe kubera ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ubwoba bwabo bwari bufite ishingiro kuko ubwo Nyiragongo yaherukaga kuruka mu 2002, yasutse ibikoma mu ntera igera kuri kilometero imwe uvuye ku mutwe wayo. Byageze mu mujyi wa Goma bihitana abantu barenga 100.

Byarihutaga cyane ku buryo byageze aho bimanuka umusozi ku muvuduko wa kilometero 60 ku isaha, icyo gihe inzu 12.500 zarasenyutse, abaturage 400.000 bava mu byabo. Hanabaye umutingito ukomeye.

Abahungiye mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatandatu, bacumbikiwe muri Stade Umuganda i Rubavu.

Byatumye umukino wa Primus National League wagombaga guhuza Marine FC na Rutsiro FC usubikwa “ku bw’impamvu zitunguranye zijyanye n’ikirunga cyo muri DRC cyarutse. Umunsi uyu mukino uzakinirwaho uzatangazwa mu gihe kitarambiranye.”

Perezida wa RDC, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yahise ahagarika urugendo yari arimo kugirira mu Burayi, kugira ngo ajye gukurikirana neza ishyirwa mu bikorwa ry’ubutabazi ku bagizweho ingaruka n’iruka ry’iki  kirunga.

Ibiro bye byatangaje ko “yifatanyije n’abaturage, abasaba kwitwararika no gukomeza gufatanya muri iki kibazo.”

Iki kirunga cyarutse hatari amakuru ahagije yacyo nk’uko byagiye bimera ku nshuro zabanje.

Byatewe n’uko Ubushakashatsi bwagombaga kugaragaza ubukana bw’iruka ry’iki kirunga butakorwaga uko bikwiye, nyuma y’uko Banki y’Isi iheruka guhagarika inkunga yatangaga muri Goma Volcano Observatory, kubera ibirego bya ruswa no kunyereza umutungo byavugwamo.

Iruka rikomeye ry’iki kirunga ryabaye mu 1977, ubwo ryahitanaga abantu basaga 600.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko u Rwanda rwakiriye abaturage barenga 3500
Abaturage barimo gusubira iwabo
Buri muntu yari yahunganye icyo ashoboye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version