Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: F.C Barcelona Yirukanye Umutoza Ronald Koeman
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoPolitiki

F.C Barcelona Yirukanye Umutoza Ronald Koeman

Last updated: 28 October 2021 7:44 am
Share
SHARE

F.C Barcelona yirukanye Ronald Koeman nyuma y’amezi 14 ayitoza, ayisiga ku mwanya wa cyenda muri shampiyona y’umupira w’amaguru muri Espagne, La Liga.

Asezerewe nyuma yo gutsinda imikino ine gusa mu mikino 10 iheruka.

Umukino wakomye imbarutso ni uwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, warangiye Barcelona itsinzwe na Rayo Vallecano igitego 1-0, uba umukino wa kane iyi kipe itsinzwe muri itandatu iheruka mu marushanwa yose.

Rayo Vallecano yari itaratsinda Barcelona mu myaka 19 ishize.

Mu mwaka ushize Koeman yegukanye Copa del Rey. Gusa igenda rya Lionel Messi n’ibibazo by’ubukungu byatumye iyi kipe isinyisha gusa abakinnyi baziye ubuntu n’igenda rya Antoine Griezman, byayishegeshe kurushaho.

Barcelona yaherukaga gutsindwa na mukeba Real Madrid 2-1, ukaba n’umukino wa gatatu wikurikiranya wa El Clasico yari atsinzwe.

Nyuma yawo abafatana bitambitse imodoka ya Koeman baramutuka, bamusaba gusezera.

Koeman w’imyaka 58 wakiniye Barcelona imyaka itandatu, yagiye muri ako kazi muri Kanama 2020 asimbuye Quique Setien. Yashyizweho na Josep Maria Bartomeu wayoboraga iyi kipe, aza kwegura.

Hari amakuru ko ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Joan Laporta bushobora kumusimbuza Xavi wakiniye iyi kipe igihe kirekire, ubu atoza Al Sadd yo muri Qatar.

Hatekerezwa kandi Marcelo Gallardo utoza River Plate yo muri Argentine na Roberto Martinez utoza ikipe y’igihugu y’u Bubiligi.

TAGGED:FC BarcelonaLa LigaRayo VallecanoReal MadridRonald Koeman
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Bufaransa Bwahaye u Rwanda Izindi Nkingo 398,000 Za Pfizer
Next Article Imikorere ya ADF Iherutse Gushaka Guhungabanya U Rwanda Bigapfuba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Tanzania: Baratora Perezida N’Abadepite 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Biya Agiye Kongera Kuyobora Cameroun Muri Manda Izarangira Afite Hafi Imyaka 100

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?