Kuri uyu wa Kabiri nibwo Bassirou Diomaye Faye uherutse gutorerwa kuyobora Senegal ari burahirire kuzuza izi nshingano. Niwe Perezida muto utorewe kuyobora igihugu icyo ari cyo cyose cy’Afurika, akaba yaratowe mu matora yaranzwe na demukarasi isesuye.
Mu bakuru b’ibihugu bamwifurije ikaze mu mirimo mishya harimo n’uw’u Rwanda Paul Kagame.
Abasesengura Politiki ya Senegal bari kwibaza umwanya azaha Ousmane Sonko wemeye kumuharira ngo abe ari we wiyamamaza ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta akaza no gutsindira uyu mwanya.
Sonko niwe wari usanzwe uzwi mu mpirimbanyi za Politiki zitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Senegal ariko igihe cy’amatora cyabaye amaze igihe gito afunguwe.
Yahisemo guharira Bassirou Diomaye Faye kandi abantu baramutoye.
Kuri uyu mwa Mbere taliki 01, Mata, 2024 nibwo Faye yujuje neza neza imyaka 44 y’amavuko.
Akaba yaravukiye mu gace k’icyaro kitwa Ndiaganiao.
Icyakora nubwo yatorewe kuba Perezida wa Repubulika, hari abasesenguzi bavuga ko bizamugora cyane kubera ko atigeze agira izindi nshingano zo ku rwego hejuru mu buzima bwe bwose.
Ababivuga barimo a Alioune Tine wabwiye BBC ko uyu mugabo ategeze byibura aba na Minisitiri ahantu aho ariho hose.
Ibye ni ukubitega amaso kubera ko ubwo yagezaga ijambo ku baturage, Faye yababwiye ko azahangana na ruswa ndetse no kugabanya ubukene mu cyaro cya Senegal.
Ikindi kandi yavuze ni uko azakorana n’ibihugu bisanzwe bikorana na Senegal kugira ngo ubucuruzi bw’amafi, gazi na petelori burusheho kugirira abanya Senegal akamaro.
Diomaye Faye kandi agomba gukora ku buryo imishinga igihugu cye cyatangiye mu gihe cy’uwamubanjirije ikomeza.
Muri yo harimo uwo gukomeza gucukura no kugurisha petelori na gazi kandi ibi bizatuma igihugu cye kirangamirwa n’amahanga harimo n’ibihugu bikomeye.
Ni ahe rero ngo amenye guhitamo abafatanyabikorwa b’ingenzi ku gihugu cye.
Ubwo kandi ni ko agomba no guhangana n’ikibazo cy’abarwanyi b’aba Jihadists baciye ibintu mu Karere Senegal iherereyemo cyane cyane ko aka gace kamaze n’igihe gakorerwamo za coups d’état.
Diomaye Faye abaye Perezida wa kane wa Senegal nyuma ya Abdou Diouf, Abdoulaye Wade na Macky Sall.