Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: FDLR Ifite Ahantu Hanini Igenzura Muri DRC-Raporo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

FDLR Ifite Ahantu Hanini Igenzura Muri DRC-Raporo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 July 2022 11:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imwe mu ngingo zikubiye muri Raporo iherutse gutangazwa n’Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’abibumbye ryasuzumye uko muri iki gihe ibintu byifashe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ivuga ko abarwanyi ba FDLR bafite igice kinini cya Pariki ya Virunga bagenzura.

Muri icyo gice niho bakorera gahunda zabo zirimo no gushaka abarwanyi bayunga kuri uriya mutwe w’iterabwoba nk’uko byemejwe kugeza ubu.

Abenshi mu bagize umutwe w’abarwanyi ba FDLR ni abakiri bato babibwemo ingengabitekerezo ya Jenoside yo kurimbura Abatutsi.

Bayibibwemo n’abantu bakuru bahunze u Rwanda bamaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga, 1994.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

The New Times gucyesha iyi nkuru yanditse ko muri iriya raporo( ifitiye kopi) hari ahanditse ko  abarwanyi ba FDLR bashinze ibirindiro muri Pariki ya Virunga k’uburyo hari n’ibikorwa by’ubucuruzi bahakorera.

Ni raporo yatangajwe bwa mbere Taliki 14, Kamena, 2022.

Umwe mu mirongo igize ibika by’iriya raporo ugira uti: “FDLR ifite imbaraga muri Pariki ya Virunga kandi niho ikorera ibyo gushakisha abarwanyi.”

Kuba FDLR yaba ifite ahantu ishinze imizi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo si igitangaza.

Impamvu bidatangaje cyane ni uko abayishinze ari abantu bamaze igihe muri kiriya gihugu kuko bakigiyemo mu myaka 28 ishize kikitwa Zaïre.

- Advertisement -

Birumvikana ko hari bamwe mu bayishinze bapfuye kubera impamvu zitandukanye, ariko basize babyaye abana kandi  babigishije ingengabitekerezo yabo.

Kuba abarwanyi ba FDLR bafite inkambi bashakiramo abarwanyi muri Pariki ikora no ku Rwanda ni ikintu gifite ingaruka ku Banyarwanda.

Mu bihe bitandukanye bamwe muri bariya barwanyi bambutse imipaka iyigabanya n’u Rwanda bararutera, ariko abenshi ntibasubiyeho.

Perezida Kagame yigeze kuvuga ko ‘umuntu uziyahura ku Rwanda ruzamusigarana yaba ari muzima cyangwa atari muzima.’

Muri ya raporo twavuze harugugu, hari ahandi havuga ko bidashoboka ko hari umuntu cyangwa itsinda ry’abantu ryakorera muri Pariki ya Virunga, FDLR itabihaye umugisha.

Abanditse iriya raporo bavuga ko bahawe amakuru n’abantu bazi neza imikorere ya FDLR muri Pariki y’ibirunga kandi ngo hari imikoranire runaka bafitanye n’ingabo za DRC zitwa Forces Armées de la République Démocratique du Congo( FARDC).

Kuba Gen Sylvestre Mudacumura yarishwe kandi yari umugaba mukuru wa FDLR ntibyayiciye intege ngo izibukire umugambi wayo ahubwo yakomeje gushaka abandi barwanyi, ku ikubitiro hitabira abana bakomoka ku barwanyi ba FDLR.

FDLR kandi irakomeye k’uburyo hari indi mitwe y’abarwanyi iha amasomo ya gisirikare.

Mu myanya ya Politiki ya FDLR , ku mwanya wa mbere hari Victor Byiringiro wasimbuye Ignace Murwanashyaka waguye muri gereza mu Budage mu mwaka wa 2019.

Mu rwego rwa gisirikare, FDLR iyobowe Pacifique Ntawunguka wasimbuye Gen Sylvestre Mudacumura.

Ntawunguka yungirijwe na Jean Baptiste Gakwerere bita Julius Mkobo, Sobo Stany cyangwa Kolomboka.

Kolomboka ni ijambo ry’Ilingala rivuga ‘NYIRIGIHUGU.’

Abandi bayobozi ba FDLR ni uwitwa Curé Ngoma ukorera i Muchababwe hafi ya  Bukombo, akaba ashinzwe ibijyanye na Politiki n’aho Apollinaire Hakizimana bahimba Amikwe Lepic cyangwa Poète we ashinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare ahitwa Kibirizi.

Akorera mu gice cyiswe Mozambique.

Urwego rw’ubutasi rwa FDLR ruyoborwa na Aimé Gustave Omega ufite icyicaro ahitwa Birambizo.

Kubera ko ari umutwe wa gisirikare wa kinyeshyamba, FDLR ifite itsinda ry’abarwanyi kabuhariwe bise Commando de Recherche et d’Action en Profondeur (CRAP)  riyobowe na Protogène Ruvugayimikore bise Ruhinda.

U Rwanda ruzi neza ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo icumbikiye abarwanyi ba FDLR kandi yirengagiza nkana kubirukana ku butaka bwayo.

Ambasaderi warwo mu Muryango w’Abibumbye, Amb Claver Gatete aherutse kunenga ko MONUSCO yirengagiza kwamagana imikoranire hagati ya FDLR na FARDC.

Yabwiye abagize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku Isi ko UN yagombye kubwira ingabo yohereje muri DRC kureka gukorana n’ingabo z’iki gihugu kuko nazo zikorana na FDLR.

Iby’uko u Rwanda rufasha M23 , Gatete yavuze u Rwanda rufite ibindi biruhangayikishije bireba ubuzima bw’abarutuye, bityo ko nta nyungu rufite mu bibazo biri hagati y’ubutegetsi bw’i Kinshasa n’Umutwe wa M23 umaze iminsi ubwotsa igitutu.

Yabukije ko Leta ya RDC ari yo irebwa n’ibibazo biri ku butaka bwayo, byayinanira ikagana inzego zishinzwe gukora iperereza no kugaragaza ukuri zirimo Urwego rw’Akarere k’Ibiyaga Bigari rushinzwe Kugenzura ibibazo byabereye ku mipaka (EJVM) aho guhora  u Rwanda ku nkeke irushinja ibyo idafitiye gihamya.

Ikindi yibaza ni impamvu ituma ikibazo cya M23 ari cyo cyabujije abantu amahwemo nk’aho ari wo mutwe wonyine w’inyashyamba ukomeye kandi umaze igihe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

TAGGED:CongoFDLRfeaturedMudacumura
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rulindo: Bakurikiranyweho Kwiba Intsinga Mu Kigo Cy’Amashuri
Next Article William Ruto Arateganya Kuzafunga Kenyatta
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?