Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: FDLR Na Maï-Maï Nyatura Biravugwaho Gufashwa Na Kabila
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

FDLR Na Maï-Maï Nyatura Biravugwaho Gufashwa Na Kabila

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 April 2021 5:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru Taarifa ifite kandi yizeye ishingiro ryayo aravuga ko imitwe y’abarwanyi FDLR na Maï-Maï Nyatura yigaruriye ibice byinshi bya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amjyaruguru. Avuga kandi ko iri gufashwa na Joseph Kabila ushaka kugaruka ku butegetsi.

Kuva tariki 8, Mata, 2021 ni ukuvuga Ku wa Kane w’Icyumweru kiri kurangira inyeshyamba za FDLR na Mai Mai Nyatura batangije imirwano ku mugaragaro maze bigarurira ibice bitandukanye byo muri teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umwe mu baturage utashatse ko amazina atangazwa avuga ko ibi bice bya Nyataba, Muheto, Karongi, Butare, Kimoka, Gahongore, Busihe, Mpanamo, Kahira, Kalongi n’ahandi byafashwe.

Ikindi ni uku kugeza mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Gatandatu  nta musirikari  wa Leta wari uri muri kariya gace, ziriya nyeshyamba zikaba ari zo zahigaruriye.

Bujya kwira ariko hari abasirikare bahoherejwe, bakaba bambariye urugamba.

Ikindi ni uko ziriya  nyeshyamba zambaye imyenda ya gisirikari mishya ndetse zikaba zifite ibikoresho birimo imbunda nshya n’ibindi.

Zimaze iminsi zisuganya…

Umuryango witwa Action Pour La Paix En Afrique umaze iminsi mike utanze impuruza uvuga ko ibihugu bituranye na DRC ndetse na DRC ubwayo bigomba kuba maso kuko hari abarwanyi benshi bari kwisuganyiriza muri Beni.

Beni niwo murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru

Beni iyi niwo murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Uriya muryango uvuga ko bariya barwanyi bagamije guteza umutekano muke haba mu baturage ndetse no mu bice bituriye kiriya gice.

Abenshi mu bagize iyo mitwe ni abo muri ADF, uyu ukaba ari umutwe w’abarwanyi bafite inkomoko muri Uganda.

Harimo kandi na FDLR imaze imyaka myinshi muri DRC ikaba igizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Uriya muryango uvuga ko amakuru ufite kandi ashingiye ku bifatika avuga ko abenshi muri bariya barwanyi bari kwisuganyiriza ahitwa Kamango, Eringeti, mu Majyepfo y’Umugezi Semuliki, muri Pariki ya Virunga no mu gace ka  Karuruma. 

Usaba inzego za Politiki n’iz’umutekano gufata ingamba hakiri kare zo gukoma mu nkokora bariya barwanyi batarisuganya cyane ngo batangire kugaba ibitero ku baturage no ku bihugu bituranye na DRC mu Burasirazuba bwayo.

Ubwo Radio Okapi yageragezaga kuvugisha Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ziri mu kiswe Sokola 1 ngo agire icyo atangaza mu kwitegura guhangana na bariya barwanyi, ntiyitabye telefoni ye.

Ku  rundi ruhande ariko muri kariya gace haherutse kugaragara ingabo nyinshi za DRC .

Hari ubundi bushakashatsi buherutse kwerekana ko muri Kivu y’Amajyaruguru hari imitwe y’abarwanyi igera kuri 50.

Hari raporo iherutse gusohorwa n’Umuryango ukurikiranira hafi uko umutekano wifashe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo witwa Le Baromètre pour La Sécurité au Congo  yavugaga ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru habarurwa imitwe y’inyeshyamba 120.

Muri yo uwa FDLR na ADF niyo ikomeye kurusha indi.

TAGGED:FDLRfeaturedKabilaKivuNyaturaRepubulikaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abayobozi Babiri B’i Rusizi Bafunzwe Bakekwaho Ibyaha Bine
Next Article Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Buhagaze Bute?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?