Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17, Mutarama, 2025 mu Murenge wa Mageragere ahitwa ku gasenteri ka Nyarufunzo umugore witwa Niyonizeye Ruth yatemye umugabo we w’umumotari wari utashye ananiwe.
Umunyamakuru witwa Gatete wageze aho byabereye yabwiye Taarifa Rwanda ko abaturage bamubwiye ko uwo mugore yazizaga umugabo we kumwima Frw 100,000.
Bombi babanaga mu buryo budakurikije amategeko kandi nta gihe kinini bari bamaranye.
Abaturanyi babo babwiye itangazamakuru ko bari bafitanye amakimbirane yari ashingiye kuri ariya mafaranga.
Uwo mugore yatemye ijosi ry’ umugabo we witwa Abel Byiringiro, umutema umutwe no mu mugongo, icyakora Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko umugabo atapfuye ahubwo yagiye kuvurirwa ku bitaro bya Nyarugenge naho umugore ajyanwa kuri CHUK.
Abaturage bumvise uwo mugore atatse nyuma yo kwimenaho essence barahurura baramuzimya.
Gusa ngo isura ye yahindutse umukara kuko atahiye ngo akongoke. Yahiye mu maso, mu bibero, mu gituza kandi yari atwite.
Ikindi twamenye ni uko essence yitwikishije yari amaze igihe yarayiguze arayibika, indi ngingo ni uko umuhoro uriya mugore yatemesheje umugabo we utabaga muri urwo rugo nabyo bikerekana ko wari umugambi yateguye.
Polisi na RIB bageze aho byabereye, iperereza riratangira.