FDLR Yashyizeho Imisoro Ku Baturage Muri Rutshuru

Un soldat Rebel de FDLR à l’Est de la RDC le 06/02/2009. Radio Okapi.net

Umutwe wa FDLR ukomeje kujujubya abaturage mu gace ka Nyamilima muri terirwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho washyizeho imisoro yakwa abaturage kugira ngo bemererwe kujya mu mirimo yabo.

Ni amafaranga uyu mutwe urimo kwaka cyane cyane abahinzi, ukayakoresha mu gutunga abarwanyi bawo no gukora iterabwoba.

Ni umutwe umaze imyaka 27 uhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse mu bihe bitandukanye wagiye ugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.

Radio Okapi yatangaje ko iyi misoro yatangiye kwakwa cyane ahagana mu Ukwakira 2021, ku buryo abaturage bamaze kwiyakira.

- Advertisement -

Ibyo bikorwa ngo bikunda gukaza umurego iyo bigeze igihe cy’isarura, nk’uko abatangabuhamya babivuga.

Ni umusoro bahaye izina rya “Rengera Ubuzima” cyangwa “Sauve ta vie” mu Gifaransa.

Ni itegeko ku bahinzi kugira ngo aba barwanyi babemerere kugera ku miriya yabo iri mu bice bya Nyamitwitwi, Bisoso na Nyamuragira, ni mu bikometero nibura birindwi uvuye ahobatuye.

Umwe mu baturage ba Nyamilima yahamije ko ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama yishyuye amafaranga ya 15,000 ya Congo, ni ukuvuga nibura  $7,5 (asanga 7500 Frw), ku barwanyi ba FDLR, bamuha agapapuro agenderaho.

Umuntu wanze gutanga uwo musoro ngo ahohoterwa ku buryo bukomeye.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwemeje ko uyu musoro ukunda gusabwa abaturage cyane cyane igihe bejeje, ukagenwa kuri buri gihingwa ndetse no kuri buri muntu.

Ni ibintu byemejwe n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC.

Umuvugizi w’Ingabo za Congo, Lieutenant-Colonel Ndjike Kaiko, yijeje abaturage ko hakomeje gufatwa ingamba zatuma ibi bikorwa bya FDLR bigera ku iherezo.

Ibi byose bikomeje kuba mu gihe Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ituri ziri mu bihe bidasnzwe kuva hagati mu mwaka ushize.

Ni ibihe byatumye ziriya ntara zihabwa ba Guverineri ba gisirikare ngo bafashe mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, ariko umusaruro bitanga ni muke cyane.

FDLR yatangijwe na benshi mu bahunze u Rwanda nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse nyuma yaho igenda igaba ibitero bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda.

Muri iki gihe ariko uyu mutwe wacitse intege, nyuma y’uko abayobozi bawo benshi bishwe abandi bagatabwa muri yombi.

Babiri barimo Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wahoze ari Umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega Kamara wari ushinzwe ubutasi, ubu bafungiye mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version