Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: FDLR Yashyizeho Imisoro Ku Baturage Muri Rutshuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

FDLR Yashyizeho Imisoro Ku Baturage Muri Rutshuru

Last updated: 17 January 2022 2:50 pm
Share
Un soldat Rebel de FDLR à l’Est de la RDC le 06/02/2009. Radio Okapi.net
SHARE

Umutwe wa FDLR ukomeje kujujubya abaturage mu gace ka Nyamilima muri terirwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho washyizeho imisoro yakwa abaturage kugira ngo bemererwe kujya mu mirimo yabo.

Ni amafaranga uyu mutwe urimo kwaka cyane cyane abahinzi, ukayakoresha mu gutunga abarwanyi bawo no gukora iterabwoba.

Ni umutwe umaze imyaka 27 uhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse mu bihe bitandukanye wagiye ugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.

Radio Okapi yatangaje ko iyi misoro yatangiye kwakwa cyane ahagana mu Ukwakira 2021, ku buryo abaturage bamaze kwiyakira.

Ibyo bikorwa ngo bikunda gukaza umurego iyo bigeze igihe cy’isarura, nk’uko abatangabuhamya babivuga.

Ni umusoro bahaye izina rya “Rengera Ubuzima” cyangwa “Sauve ta vie” mu Gifaransa.

Ni itegeko ku bahinzi kugira ngo aba barwanyi babemerere kugera ku miriya yabo iri mu bice bya Nyamitwitwi, Bisoso na Nyamuragira, ni mu bikometero nibura birindwi uvuye ahobatuye.

Umwe mu baturage ba Nyamilima yahamije ko ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama yishyuye amafaranga ya 15,000 ya Congo, ni ukuvuga nibura  $7,5 (asanga 7500 Frw), ku barwanyi ba FDLR, bamuha agapapuro agenderaho.

Umuntu wanze gutanga uwo musoro ngo ahohoterwa ku buryo bukomeye.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwemeje ko uyu musoro ukunda gusabwa abaturage cyane cyane igihe bejeje, ukagenwa kuri buri gihingwa ndetse no kuri buri muntu.

Ni ibintu byemejwe n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC.

Umuvugizi w’Ingabo za Congo, Lieutenant-Colonel Ndjike Kaiko, yijeje abaturage ko hakomeje gufatwa ingamba zatuma ibi bikorwa bya FDLR bigera ku iherezo.

Ibi byose bikomeje kuba mu gihe Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ituri ziri mu bihe bidasnzwe kuva hagati mu mwaka ushize.

Ni ibihe byatumye ziriya ntara zihabwa ba Guverineri ba gisirikare ngo bafashe mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, ariko umusaruro bitanga ni muke cyane.

FDLR yatangijwe na benshi mu bahunze u Rwanda nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse nyuma yaho igenda igaba ibitero bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda.

Muri iki gihe ariko uyu mutwe wacitse intege, nyuma y’uko abayobozi bawo benshi bishwe abandi bagatabwa muri yombi.

Babiri barimo Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wahoze ari Umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega Kamara wari ushinzwe ubutasi, ubu bafungiye mu Rwanda.

TAGGED:FDLRfeaturedNdjike Kaiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuvuno Museveni Ari Guca Ngo Azatsindire Manda Ya Karindwi
Next Article Habyarimana Juvénal Yohereje Umugore W’Uwari Minisitiri W’Imari Ngo Aroge Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?