Itangazo rya Federasiyo mpuzamahanga ya Volleyball, ku rwego rw’isi yatangaje ko Federasiyo y’uyu mukini mu Rwanda iciwe amande ya Frw 120,000 y’Amafaranga y’u Busuwisi kubera ko mu mikino y’igikombe cy’Afurika muri uyu mukino u Rwanda rwakinishije abakinnyi mu buryo butemewe.
Muri Nzeri, 2021 nibwo hasohotse itangazo ryahagarikaga ikipe y’u Rwanda y’abakobwa bakinaVolley ryaberaga i Kigali, hashingiwe ku birego byashinjaga Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) kwifashisha abakinnyi badafite ibyangombwa.
Icyo gihe Minisiteri ya Siporo yemeje ko yahise ifata mu nshingano imiyoborere y’iri rushanwa ririmo kubera muri Kigali Arena.
Bijya gutangira byatangiye ubwo abafana bagwaga mu kantu ubwo abakinnyi b’u Rwanda na Senegal binjiraga muri Kigali Arena bagatangira kwishyushya, bitegura gukina.
Aho kugira ngo umukino utangire, abateguye imikino baje kugaragara bajya impaka nyinshi, nyuma biza gutangazwa ko “umukino usubitswe ku mpamvu za tekiniki” nk’uko uwari komiseri w’umukino icyo gihe yabitangaje.
Abafana bari bazinduwe no kureba ibilo bivuza ubuhuha basabwe guhita bataha.
Ministeri ya Siporo yahise isohora itangazo ryagira riti “Nyuma y’ikirego cyatanzwe ku Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, Minisiteri ya Siporo yafashe icyemezo cyo gufata mu nshingano imiyoborere ya Shampiyona Nyafurika ya Volleyball irimo kuba, ikazasozwa ikipe y’u Rwanda itongeye kugaragaramo.”
Yakomeje iti “Iperereza kuri ibyo birego by’Impuzamashyirahamwe Mpuzamahangaya ya Volleyball ryatangijwe na Minisiteri ya Siporo kandi ibizavamo bizatangazwa mu ‘gihe cya vuba.”
Ibintu byageze aha hose nyuma y’ibirego byatanzwe na Morocco na Nigeria, byareze u Rwanda ko rwakinishije abakinnyi bo muri Brazil badafite ibyangombwa.
Haje kumenyekana amazina ane ari yo Aline Siwurira wambaraga nimero 2, Apolinario Caroline nimero 3, Mariana de Silva nimero 6 na Moreira Gomes wambaraga nimero 16 nk’uko bigaragara mu kirego cyatanzwe na Nigeria.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Nigeria ryandikiye CAVB, risaba ko ibyavuye mu mukino n’u Rwanda byateshwa agaciro, Nigeria igahabwa intsinzi.
Muri uriya mukino Rwanda rwari rwatsinze Nigeria amaseti 3-0.
Byabaye mu gihe u Rwanda rwari rwamaze kwizera gukina ½ nyuma yo gutsinda imikino ibiri ibanza.
Rwasabwaga gushimangira intsinzi ku mukino wa Senegal, ngo ruzamuke nk’ikipe ya mbere mu itsinda, ngo ntiruzahure na Cameroun ifite irushanwa riheruka.
Hakurikiyeho gutegereza ibihano…
Mbere y’uko u Rwanda rwitabira irushanwa, rwabanje gushaka abakinnyi b’intoranywa, haza igitekerezo cyo kwitabaza bamwe mu bakinnyi bo muri Brazil cyane ko umutoza Paulo De Tarso ari ho akomoka.
Hari amakuru yavugaga ko FRVB yakiriye ibaruwa yaturutse muri Brazil ivuga ko abo bakinnyi nta shyirahamwe rya Volleyball ryabandikishije nk’aho ari abaryo, bityo ko bashobora kwandikishwa n’u Rwanda, bakarukinira.
Gusa ayo makuru yaje gukemangwa, ari nayo yazamuye ibirego.
Hahise hatangira iperereza . Ingingo ya 12.2 y’aAmategeko ngengamyitwarire ya FIVB yemejwe mu mwaka wa 2020 iteganya ibihano ku makipe n’abakinnyi bagaragaye mu irushanwa batabyemerewe.
Iteganya “gukura uwo mukinnyi mu irushanwa, guterwa mpaga ku mikino wa mukinnyi yagaragayemo, guca ihazabu ishyirahamwe ry’umukino cyangwa ikipe umukinnyi yagaragayemo amafaranga 30,000 y’amasuwisi kuri buri mukinnyi utemewe wagaragayemo, no guhagarika ishyirahamwe ry’umukino, shampiyona, amakipe, abakinnyi n’abayobozi babigizemo uruhare mu gihe kigera ku myaka ibiri.”
Iyi niyo mpamvu FRVB ryaciwe ihazabu y’ariya masuwisi 120, 000 kubera ko abakinnyi bakinishijwe bari bane.
Ni amafaranga angana byibura na miliyoni 128 Frw.
U Rwanda Rushobora Gukurwa Mu Irushanwa, Rugacibwa Menshi Ruzira Gukinisha Abanya- Brazil