Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: FERWACY Yasinye Amasezerano N’Ibigo Bizayifasha Gutegura Irushanwa Ry’Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

FERWACY Yasinye Amasezerano N’Ibigo Bizayifasha Gutegura Irushanwa Ry’Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 January 2024 7:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatanu taliki 12, Mutarama, 2024, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryasinyanye amasezerano na Sosiyete za A.S.O yo mu Bufaransa na Golazo yo mu Bubiligi ngo azarifashe gutegura Shampiyona y’Isi izabera i Kigali mu mwaka wa 2025.

Iteganyijwe kuzabera muri Kigali kuva taliki 21 kugeza 28 Nzeri 2025 kandi ikazaba ari ubwa mbere ibereye muri Afurika kuva ryatangira kubaho , ubu hashize imyaka 100.

Sosiyete ziyemeje gukorana na FERWACY zisanzwe zifite uburambe mu gutegura amarushanwa akomeye n’ibikorwa bitandukanye by’umukino w’amagare kandi zemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI).

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Ndayishimiye Samson uyobora  FERWACY, yavuze ko bishimiye kugirana imikoranire n’izi sosiyete zikomeye mu by’umukino w’amagare.

Ati: “Twishimiye cyane iki gikorwa cy’amateka bitari ku gihugu cyacu gusa ahubwo no ku mugabane muri rusange. Twiteguye gukorana na A.S.O na Golazo kandi bizagenda neza.”

Uyobora Golazo Group, Bob Verbeeck, yavuze ko bishimiye kuzaba bamwe mu bazandika aya mateka nyuma y’imyaka 10 bakorera muri Afurika.

Ati “Twishimiye kuba abafatanyabikorwa muri iki gikorwa cy’amateka. Tumaze imyaka irenga 10 dukorera muri Afurika. Mu bihe bya vuba twakoreye muri Kenya ndetse ubu dutekereza ko ari indi ntambwe ikomeye tugezeho.”

Yakomeje avuga ko basanzwe bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya ariko bateganya no gufungura ikindi mu Mujyi wa Kigali.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie, yavuze ko u Rwanda ar igihugu cyifuza kuba igicumbi cy’imikino, bityo ngo ni amahirwe ko rugiye kwakira Shampiyona y’Isi mu mukino w’amagare.

Golazo ni sosiyete mpuzamahanga yo mu Bubiligi yamamaye mu gutegura amarushanwa y’amagare akomeye ku rwego rw’Isi nka Shampiyona y’Isi ya 2021 yabereye i Flanders mu Bubiligi na Marathon yo muri Kenya.

Amaury Sport Organisation (A.S.O) na yo ni sosiyete ikomeye itegura ibikorwa bitandukanye ku Isi kko itegura amarushanwa agera ku 100 yo mu bihugu 36 by’umwihariko ikaba imwe mu zitegura Tour de France, irushanwa rifatwa nk’irya mbere ku Isi mu mukino w’amagare.

Iyi Shampiyona y’Isi izakinwa mu byiciro bitandatu birimo gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial) no gusiganwa mu muhanda (Road Race).

Izitabirwa n’abakuru, abatarengeje imyaka 23 mu bagabo n’abagore ndetse n’icyiciro cy’abato. Abantu bagera ku 20,000 nibo biteganyijwe ko bazitabira iri rushanwa.

TAGGED:AmagarefeaturedFERWACYIsiganwaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyamerika Batuye Mu Rwanda Baraburirwa
Next Article U Rwanda Rurasaba Uburundi Kutagira Umunyarwanda Buhutaza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?