Madamu Angie Motshekga uyobora Minisiteri y’ingabo za Afurika y’Epfo ari i Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuganira n’ubuyobozi bw’ingabo z’iki gihugu ku cyakorwa ngo M23 isubizwe inyuma.
Abarwanyi b’uyu mutwe baravugwa mu bice byegera Goma ahasanzwe hari icyicaro gikuru cy’ingabo za SADC ziganjemo izo muri Afurika y’Epfo.
Itangazo riri kuri X rivuga ko urugendo rwa Angie Motshekga rwatangiye kuri uyu wa Gatatu mu masaha y’umugoroba rukazarangira tariki 25, Mutarama, 2025 ni ukuvuga ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru.
Iri tangazo rya Minisiteri y’ingabo za Afurika y’Epfo rivuga ko uwo muyobozi agenzwa no kureba uko ingabo z’igihugu cye zitwaye, rukaba uruzinduko ruri mu cyo bise ‘Soldier First Principle’ kiranga politiki ye.
Hasanzwe hari ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Afurika y’Epfo bukubiye mu kiswe Memorandum of Understanding Defense Cooperation.
Azasura kandi ingabo z’igihugu cye zikorera muri SADC.
Kuri uyu wa Mbere tariki 21, Mutarama, 2025, Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yagariye na mugenzi we wa DRC witwa Felix Tshisekedi bahuriye i Davos mu Busuwisi ahari kubera inama zigize ikitwa World Economic Forum.
Nta makuru yatangajwe kubyo baganiriyeho, gusa abasesengura uko ibintu byifashe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga ko Abakuru b’ibihugu byombi batabuze kuvuga ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ni ibiganiro kandi bitabuze kuvugirwamo uko M23 yakomwa imbere itarateza icyugazi umujyi wa Goma usanzwe ari ibirindiro by’ingabo za SADC.