Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: FERWACY Yikomye Abategura Amasiganwa Y’Igare Batayimenyesheje
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

FERWACY Yikomye Abategura Amasiganwa Y’Igare Batayimenyesheje

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 July 2022 11:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Federasiyo nyarwanda y’umukino w’amagare, FERWACY, bwasabye abakora umukino w’amagare kwirinda gutegura amarushanwa batabanje kubumenyesha.

Perezida wa FERWACY Bwana Abdallah Murenzi yabwiye Taarifa ko impamvu yatumye batangaza ko biriya bitemewe, ari uko hari ubwo abantu bazinduka mu gitondo ugasanga bateguye irushanwa bari gutwara igare kandi nta muyobozi muri FERWACY ubizi.

Yatubwiye ko intego ya FERWACY ari ukwirinda ko abantu bakora impanuka cyangwa bakazikoresha abandi bakoresha umuhanda.

Ati: “ Ni byiza ko abantu bakora siporo ndetse n’iryo siganwa ntiribujijwe mu by’ukuri ahubwo icyo FERWACY ishaka ni uko batwegera tukungurana ibitekerezo by’uko bigomba kugenda kugira ngo na Polisi ibabe hafi ibashakire umuhanda n’umutekano.”

Abdallah Murenzi

Murenzi yatubwiye ko hari ubwo bajya kumva bakumva abayobozi muri Polisi, ishami ry’umutekano wo mu muhanda, barabahamagaye bababaza iby’itsinda ry’abasiganwa ku igare baciye ahantu runaka.

Avuga ko hari ubwo bajya kureba bagasanga abo bantu ntawe bamenyesheje.

Mu rwego rwo kwirinda ingaruka zo gukora ibintu mu buryo budateguwe, Abdallah Murenzi avuga ko ririya tangazo rigamije gukumira iyo mikorere ijagaraye.

Si isiganwa gusa, ahubwo ngo n’ibikorwa byose by’umukino w’amagare cyangwa ibifitanye isano nawo, bigomba kubanza kumenyeshwa FERWACY.

Itangazo rya FERWACY rivuga ko ariya mabwiriza iyi Federasiyo yasohoye ashingiye ku itegeko No 032/2017 rigena imitunganyirize ya siporo, imikino n’imyidagaduro mu Rwanda.

Itangazo rya FERWACY
TAGGED:AmagarefeaturedFederasiyoFERWACYMurenzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Barashinja REG Kwigabiza Amasambu Yabo
Next Article Perezida Kagame Yongeye Yuzukuruje
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?