Kuri iki Cyumweru Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyikirije impano umunyabigwi Jimmy Gatete uri mu Rwanda mu rwego rwo gutegura igikombe cy’isi cy’abagabo bagacishijemo mu mupira w’amaguru.
Icyo gihembo yagishyikirijwe na Perezifa wa FERWAFA Bwana Olivier Nizeyimana, Henry Muhire n’abandi bakora muri FERWAFA.
Iyi mpano yayihawe mu buryo bwo gushimirwa kuba yaremeye kwitabira gahunda yo gusura u Rwanda kw’abanyabigwi baherutse guhurira mu Rwanda muri gahunda yiswe Legends in Rwanda.
Bari baje mu imenyekanisha ry’imikino y’igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho hambere biteganijwe ko kizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2024.
Gatete Jimmy wakiriye iyi mpano yashimiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamuzirikanye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Ati: “Mu by’ukuri mwongeye kunyereka ko ndi umwana uje iwabo, ndi umwana ufite inkomoko nziza, ari cyo gihugu cyanjye u Rwanda.”
Nyuma yo gufungura Inama nyafurika ihuza urubyiruko yitwa Youth Connekt 2022, Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye abanyabigwi baconze ruhago bigatinda barimo Umunyarwanda Jimmy Gatete.
Abo banyabigwi barimo na Patrick Mboma abaturage ba Cameroun badashobora kuzibagira kubera ibyishimo yahaye ikipe y’igihugu cyabo yitwa Les Lions Indomptables.
Ibi byamamare biri mu Rwanda mu rwego rwo gutegura igikombe cy’isi cy’abawuconze bagasazana ibitego kizakinirwa mu Rwanda mu mwaka wa 2024.
Amakuru avuga ko kiriya gikombe kizakinirwa muri Stade Amahoro.
Muri iki gihe iri kuvugururwa kugira ngo ibe stade nziza kurusha izindi ziri mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Umwe mu basomyi ba Taarifa witwa Ntwari avuga ko Stade Amahoro ubwo yatahwaga bwa mbere mu mwaka wa 1987 nabwo yari iya mbere mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Yatashywe ku Italiki ya 05, Nyakanga, 1987 ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 25 rwari rumaze rubonye ubwigenge.
Bivugwa ko indi Stade yaje iyikurikiye mu Karere u Rwanda ruherereyemo ari iyubatswe na Mobuto Sese Seko wayoboraga icyahoze ari Zaïre, ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Icyo gihe Mobutu yari amaze kubona ko iyo u Rwanda rwubatse ari nziza, yiyemeza kuba imeze nkayo ariko ngari kurushaho.
Perezida Kagame kandi yakiriye Visi Perezida wa Kenya witwa Rigathi Gachagua n’itsinda yaje ayoboye ubwo bitabiraga itangizwa rya Youth Connekt 2022 iri kubera mu Rwanda.
Umukuru w’u Rwanda n’aba bayobozi baganiriye uko ibihugu byombi byakomeza gukorana mu nyungu z’ababituye.