U Rwanda rwavumbuye umugambi Afurika y’Epfo yari ifitanye na FDLR wo kurutera, ukaba wari bugirwemo uruhare kandi na DRC.
Inyandiko zirimo amakuru y’ubutasi ziherutse gufatirwa i Goma nizo basanze zanditsemo iby’uwo mugambi.
Zigaragaramo ko ubwo Afurika y’Epfo yajyaga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu gihe gito gishize, itari ijyanywe no kuhagarura ndetse no kuhacunga umutekano ahubwo yari igamije kuzagaba igitero ku Rwanda mu runaka.
Olivier Nduhungirehe ushinzwe ububanyi n’amahanga by’u Rwanda yabwiye BBC Newshour ko inyandiko ziherutse kugaragara i Goma ari zo zitumye ibyo bimenyekana.
Yagize ati: “ Amakuru duherutse kubona avuye i Goma akubiyemo ibihamya by’uko hari umugambi wari uhari wo gutera u Rwanda; bigakorwa na FDLR n’ingabo z’amahanga zikorera mu Burasirazuba bwa DRC, bakabikora bitwaje ko bari kurwanya M23”.
Ibyo avuga byumvikanisha ko hari imikoranire itari yaramenywe na rubanda yari iri hagati ya Afurika y’Epfo, ingabo za DRC, abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe yari igamije kuzahungabanya u Rwanda.
FDLR ni umutwe ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 n’abandi bafite ingengabitekerezo yayo.
M23 ivugwa aha igizwe n’abaturage bo muri DRC bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda barimo Abanyamulenge, bakaba abaturage bamaze igihe kirekire batotezwa n’ubuyobozi babwo bazizwa ko ari Abatutsi kandi bakorana n’u Rwanda.
Ubwo ingabo za Afurika y’Epfo zahitagamo kurwana na M23 mu buryo bweruye, zeretse amahanga ko icyazizanye atari ukugarura no kurinda amahoro ahubwo ari kurwanya umutwe ugizwe n’abenegihugu zajemo.
Gufasha ingabo za FARDC kandi izi neza ko zikorana na FDLR, byerekanye ubushake bwa Perezida Cyril Ramaphosa bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Muri uwo mugambi kandi bari bukorane n’abacanshuro barenga 1000 bahawe akazi na Guverinoma ya DRC ngo bayifashe kurwana na M23 nubwo yababereye ibamba.
Imikorere ya Afurika y’Epfo iteye inkeke ku Rwanda yiyongeraho no gukorana kwayo na Kayumba Nyamwasa washinze ishyaka Rwanda National Congress (RNC), ryarahitanye Abanyarwanda benshi nyuma yo gutera grenades hirya no hino muri Kigali.
Iyo RNC kandi yigeze kumara igihe runaka ikorana n’inyeshyamba za FLN ya Rusesabagina Paul, uyu akaba yarafashwe n’u Rwanda ruramuburanisha arakatirwa aza kubabarirwa n’Umukuru w’igihugu.
FLN yishe abantu baturiye ishyamba rya Nyungwe.
Kuba Afurika y’Epfo itarafashe Nyamwasa ngo imushyikirize u Rwanda kandi rumukurikiranyeho kuruhekura nabyo byerekana ko itifuza ko rugubwa neza.
Si we gusa kandi icumbikiye kuko hari n’abandi bahuje umugambi ibayo.
Ku byerekeye FDLR, uyu mutwe wabaye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu gihe cy’imyaka 30 ishize.
Nta butegetsi na bumwe bw’iki gihugu bwigeze buyihirukana burundu ndetse n’ingabo za UN zahoherejwe ntizahabakuye.
Minisitiri Nduhungirehe avuga ko imikorere nk’iyo y’Umuryango mpuzamahanga igaragaramo uburyarya kuko hatumvikana icyabuze ngo FDLR iharandurwe.
Hagati aho, haracyasuzumwa urwego imikoranire hagati ya Afurika y’Epfo n’abo bakorana igezeho.
Ku byerekeye amakuru y’ubutasi yabonetse i Goma, abayabonye bavuga ko ari amakuru akomeye yagaragazaga ko umugambi wo gutera u Rwanda wari ugeze kure.
Inshingano z’u Rwanda mu bintu nk’ibyo ni ukwirinda ariko na Afurika y’Epfo ikabazwa ukuntu itinyuka kujya mu karere kari kure yayo igamije kugahungabanya.
Ibikubiye mu nyandiko zabonywe i Goma byerekana ko u Rwanda rwugarijwe bityo ko rufite uburenganzira bwo kwirengera.