Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: FERWAFA Yakoze Impinduka Ku Munsi Wa 30 Wa Shampiyona
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

FERWAFA Yakoze Impinduka Ku Munsi Wa 30 Wa Shampiyona

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 May 2023 2:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe hasigaye iminsi itageze kuri ine ngo hakinwe imikino yo ku munsi wa 30  wa Shampiyona, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, ryakoze impinduka y’uko iyi mikino izakinwa.

Ni imikino yo ku munsi wa 30 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru y’Icyiciro cya mbere mu bagabo.

Itangazo rya FERWAFA rivuga ko kuwa Gatandatu no ku Cyumweru ( ni ukuvuga taliki ya 27 n’italiki ya 28, Gicurasi 2023, hazakinwa imikino izarangiza Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Ku wa Gatandatu hazaba  imikino ibiri n’aho  ku Cyumweru habe imikino itandatu.

Izo mpinduka zikozwe hagamije ko amakipe arwanira kutamanuka azakinira rimwe kugira ngo hirindwe impungenge izo ari zo zose zajyanirana nabyo.

Muri izo mpinduka harimo ko umukino wa Bugesera FC na AS Kigali uzakinwa ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi aho kuba ku wa Gatanu taliki 26, Gicurasi, 2023.

Ibi byahise bituma  umukino uzahuza Police FC na Marine FC ujyanwa i Huye kandi wari warateganyijwe kuzakinirwa kuri Stade Muhanga.

Imikino ‘yose’ izakinwa saa cyenda z’amanywa.

Kugeza ubu APR FC niyo iri imbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 60 inganya na Kiyovu Sports ariko zigatandukanywa n’ibitego.

Espoir FC yo yamaze kumanuka mu cya Kabiri, ubu  itegereje indi izayisangayo!

Uko bihagaze kugeza ubu
TAGGED:AmakipefeaturedFERWAFAShampiyonaUmupira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Vestine & Dorcas Barateganya Kuririmbira Abo Muri Canada
Next Article Umwuka Mubi Uratutumba Hagati Ya Uganda Na Kenya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?