Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 May 2025 2:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Inteko rusange ya FIFA yo mu mwaka wa 2022 yabereye i Doha( Ifoto@FIFA).
SHARE

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryafatiye ibihano amakipe atandukanye arimo na Kiyovu FC na AS Kigali yo mu Rwanda birimo iby’uko ayo yombi ‘atemerewe’ kwandikisha abakinnyi kugeza mu mpeshyi ya 2026.

Impamvu itangazwa ni uko asanzwe hari abandi abereyemo imyenda myinshi kandi y’igihe kirekire.

Nubwo ibi bihano byafashwe, igihe cyose aya makipe azerekana ko yishyuye abo abereyemo imyenda, bizasuzumwa hanyuma akomorerwe.

AS Kigali ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi kuva tariki ya 7 Gashyantare 2025 kuzageza mu mpeshyi ya 2026 igihe cyose izaba itarishyura.

Igitangaje ni uko Innocent Bayingana yabwiye kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda kitwa IGIHE ko iby’ibyo bihano ‘ntabyo azi’!

Kiyovu  Sports nayo imaze igihe mu bihano ariko yo ikavuga ko iri kwishyura buhoro buhoro bityo ikaba ifite amahirwe yo kuzagabanyirizwa ibihano nikomereza muri uwo mujyo.

Umuvugizi wa Kiyovu Sports FC witwa Minani Hemed yabwiye IGIHE  ko ibyari bikomeye byarangiye bityo ko bitazasaba igihe kirekire ngo amadeni yose yishyurwe.

Ati: “Abakinnyi twari dufitiye amadeni aremereye twarabishyuye, ubu dusigaje abo tubereyemo amafaranga make. Dukurikije uko twiteguye kubikemura, mu mpeshyi y’uyu mwaka[2025] ibihano biravaho twemererwe kwandikisha abakinnyi.”

Nkurunziza David uyobora Kiyovu aherutse gutangaza ko ubariye hamwe amadeni iyi kipe ifitiye abakinnyi bayo muri iki gihe usanga ari  ⅓ cy’amadeni yose hamwe; ni ukuvuga asaga miliyoni Frw 45 mu gihe yahoze ari miliyoni Frw 136.

Kiyovu Sports yari yarangije imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa nyuma, ubu iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 34, mu gihe AS Kigali FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 44.

TAGGED:AbakoziAmafarangaASFIFA.KiyovuGuhembaKigali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize
Next Article Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Yabwiye UN Ko Igihe Kigeze Afurika Igahagararirwa Mu Kanama Kayo K’Umutekano

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hatangijwe Ihuriro Ry’Abashoramari Bo Mu Bwongereza Bakorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Ivuga Ko Isiganwa Rya UCI Ryasukuye Ikirere Cya Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukunguUmutekano

RIB Yavumbuye Amayeri Akomeye Bakoresha Biba Amadolari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Ingabo Z’u Rwanda Zaganiriye N’Iza Uganda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?