U Rwanda rwoherereje amahanga ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi byose hamwe bifite agaciro ka $ 8,263,198, byose bikaba bingana na toni 8,909.
Iyi mibare ikomatanyije ibintu byoherejwe hanze hagati y’itariki 28, Mata, na tariki 02, Gicurasi, 2025.
Nk’uko byari byifashe mu cyumweru cyabanjirije iki, icyayi nicyo gihingwa ngengabukungu kinjirije u Rwanda amadovize kurusha ibindi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko icyayi cyoherejwe hanze muri kiriya gihe ari toni 844 zifite agaciro ka $ 2,438,262.
Igiciro cy’ikilo cy’icyayi ku isoko mpuzamahanga kigenwa na byinshi harimo aho gituruka n’uburyo kitabwaho kuva mu murima kugera ku isoko.
Ikindi ni imiterere y’uko isoko ryifashe kuko, nk’urugero, icyayi cyagurishijwe ku isoko ry’i Mombasa mu mwaka wa 2019 ikilo cyaguraga $2.22.
Icyayi cy’u Rwanda icyo gihe cyaguzwe $3.07 ku kilo bituma kiba mu bya mbere byaguzwe neza.
Ikawa iri ku mwanya wa kabiri mu bihingwa ngengabukungu byinjirije u Rwanda muri kiriya gihe kuko rwohereje hanze toni 286 zinjiza $ 1,488,264.
Imboga zose u Rwanda rwoherereje amahanga uzikubiye hamwe zari toni 187 zirwinjiriza $ 427,041.
Zoherejwe mu bihugu u Rwanda ruhana nabyo imbibi n’ahandi muri Afurika ariko zigera no mu Bwongereza, Ubufaransa, Ubuholandi, Ubudage, Ubuhinde, Ubutaliyani na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Imbuto zoherejwe hanze zo ni toni 155 zinjije $ 145,498 zoherezwa cyane cyane mu Budage na Leta zunze ubumwe z’Abarabu no mu bihugu by’Afurika birimo n’ibihana imbibi n’u Rwanda.
Indabo zo zari toni 17 zifite agaciro ka $ 63,453 zijya mu bihugu by’Afurika, Ubwongereza n’Ubuholandi.
Uteranyije ibikomoka ku matungo u Rwanda rwoherereje amahanga akarwishyurwa usanga byose hamwe bingana na toni 203 zifite agaciro ka $ 266,067.
Byose byaguzwe n’ibihugu bituranye narwo.
Hari ibindi bihingwa NAEB yita ko ‘bikomatanyije’ byoherejwe hanze bingana na toni 7,217 byinjirije u Rwanda $ 3,434,613.
Byoherezwa ahanini mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Leta zunze ubumwe z’Amerika no muri Oman.