Filimi Yakozwe N’Abanyarwanda Yatsindiye Igihembo Muri Maroc

‘A Taste of Our Land’ ni filimi yakozwe n’Abanyarwanda ariko ikinwamo n’Umugande witwa Michael Wawuyo Sr iherutse gushimirwa kuba filimi yakozwe n’abagabo ikoze neza.

Yahawe igihembo bita  Best Male award kubera uburyo uriya mukinnyi yagaragaje ubuhanga mu gukina yerekena uko Abashinwa bakoresha Abanyafurika agatunambwenu kandi ku mafaranga y’intica ntikize.

Filimi  A Taste of  Our Land yamuritswe muri iserukiramuco rya filimi nyafurika riherutse kubera muri Maroc ryiswe Festival du Cinéma Africain de Khouribga.

Ni filimi imara iminota 84 ikaba iyoborwa n’Umunyarwanda witwa Yuhi Amuri, yanditswe mu Cyongereza ikaba yerekana mu gihugu kitavugwa izina uko umugabo ukina yitwa Yohani yaje guhura n’ibibazo by’abagabo agakubitika.

- Advertisement -

Yohani uyu yari afite umugore aza kumutera inda. Bucyeye ubukene bwurira igitanda abonye bikomeye atangira uko azabigenza cyane cyane ko umugore we yari akuriwe.

Mu buryo butunguranye Yohani yaje kubona ahantu zahabu arayitora ayijyana ku Mushinwa ngo ayimugurire abone uko ahahira umugore we.

Kubera ko Umushinwa yari azi agaciro k’iri buye, yamuhaye amadolari $100.

Umugabo yarayafashe ajya guhahira urugo rwe, ariko aza kuganira n’abaturanyi bamubwira ko burya rya buye rifite agaciro kanini cyane kurusha $100 yahawe n’Umushinwa.

Byatumye Yohani yiyemeza gushakisha zahabu aho iri hose kugira ngo abone iyo ashyira Umushinwa nawe amuhe amafaranga.

Guhangayikira urugo rwe byatumye Yohani aba umucakara w’Abashinwa

Ibi byahaye Umushinwa uburyo bwo gukoresha Yohani nk’indogobe k’uburyo bukomeye kandi butarimo ubumuntu.

Abarebye iriya filimi bavuga ko ari filimi yerekana neza agahinda abakora mu bigo by’Abashinwa bicukura amabuye y’agaciro muri Afurika babayeho.

Byatumye ihabwa cya gihembo twavuze haruguru.

Iserukiramuco Festival du Cinéma Africain de Khouribga ryitabiriwe n’ibihugu Cameroon, Chad, Burkina Faso, Algeria, Tunisia, u Rwanda, Namibia, Senegal, Zambia, Côte d’Ivoire, Misiri na Niger.

Yuhi Amuri yakoze kandi filimi zakunzwe zirimo iyo yise Ishaba (2015) n’iyo yise Akarwa (2017).

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version