Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: FPR Inkotanyi Igiye Gutora Abayobozi ‘Mu Zindi Nzego’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

FPR Inkotanyi Igiye Gutora Abayobozi ‘Mu Zindi Nzego’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 December 2024 2:38 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
FPR igiye gukoresha amatora y'abayobozi bayo mu zindi nzego
SHARE

Umuryango FPR-Inkotanyi wamenyesheje abanyamuryango bawo uko amatora y’abayobozi bawo ateye guhera ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rw’Umujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Garandatu taliki 07 nibwo azatangira azarangire taliki 15, Ukuboza, 2024.

Itangazo rya FPR-Inkotanyi rivuga ko abazatorwa ari abagize Komite Nyobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Hazatorwa n’abandi bagize Urugaga rw’Urubyiruko guhera ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Igihugu ndetse hatorwe n’abagize Urugaga rw’abagore guhera ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu.

Itangazo rya FPR Inkotanyi ku matora y’inzego zayo zitandukanye

Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi Wellars Gasamagera asaba abanyamuryango kuzatora ‘ingirakamaro’.

Uwari Umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu aheruka Paul Kagame niwe watorewe gukomeza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Mu Nteko ishinga amategeko n’aho, ku bwiganze busesuye, abakandida ba FPR Inkotanyi nibo batowe mu matora yabaye muri Nyakanga uyu mwaka.

Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo kurangiza kwiyamamaza ku munsi wa nyuma mu gikorwa cyabereye  mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Gasabo, yavuze ko muri manda ye azibanda ku gukomereza aho ibintu byari bigeze mu gutuma Abanyarwanda batekana.

Yavuze ko urugendo u Rwanda rwatangiye mu kubaka umutekano n’amahoro ruzakomeza.

Manifesto ya FPR Inkotanyi mu magambo avunaguye igaragaza ko  mu myaka itanu iri imbere, ibintu byose bizakomeza gutezwa imbere.

TAGGED:AmatorafeaturedFPRInkotanyiUmudugudu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngirente Asanga Bitaraba Ngombwa Ko Hashyirwaho Minisiteri Y’Itangazamakuru
Next Article Kuba Ubushinwa Ari Igihangange Ni Ikintu Cyiza-Perezida Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abimukira Ba Mbere Boherejwe Na Amerika Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Perezida Wa Mozambique Yasuye Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Musanze: Babwiye Polisi Ikibatera Kwiba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?