Umuryango FPR-Inkotanyi wamenyesheje abanyamuryango bawo uko amatora y’abayobozi bawo ateye guhera ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rw’Umujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa Garandatu taliki 07 nibwo azatangira azarangire taliki 15, Ukuboza, 2024.
Itangazo rya FPR-Inkotanyi rivuga ko abazatorwa ari abagize Komite Nyobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.
Hazatorwa n’abandi bagize Urugaga rw’Urubyiruko guhera ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Igihugu ndetse hatorwe n’abagize Urugaga rw’abagore guhera ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu.
Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi Wellars Gasamagera asaba abanyamuryango kuzatora ‘ingirakamaro’.
Uwari Umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu aheruka Paul Kagame niwe watorewe gukomeza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Mu Nteko ishinga amategeko n’aho, ku bwiganze busesuye, abakandida ba FPR Inkotanyi nibo batowe mu matora yabaye muri Nyakanga uyu mwaka.
Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo kurangiza kwiyamamaza ku munsi wa nyuma mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Gasabo, yavuze ko muri manda ye azibanda ku gukomereza aho ibintu byari bigeze mu gutuma Abanyarwanda batekana.
Yavuze ko urugendo u Rwanda rwatangiye mu kubaka umutekano n’amahoro ruzakomeza.
Manifesto ya FPR Inkotanyi mu magambo avunaguye igaragaza ko mu myaka itanu iri imbere, ibintu byose bizakomeza gutezwa imbere.