FPR Ishimira Imitwe Ya Politiki Izifatanya Nayo Mu Matora

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi Wellars Gasamagera yavuze ko uyu muryango ushimira imitwe ya Politiki yiyemeje gufatanya nawo mu kwamamaza umukandida wawo.

Uwo mukandida ni Paul Kagame.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 22, Kamena, 2024 nibwo kwiyamamaza bizatangira haba ku bakandida Depite n’Abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Gasamagera avuga ko aho umukandida wa FPR-Inkotanyi azajya ajya azajya ahura n’abaturage bahuriye mu karere runaka kugira ngo igihe cyagenwe mu kwiyamamaza kizakoreshwe neza.

- Advertisement -

Asaba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi  kuzakurikirana ukwiyamamaza k’umukandida wabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zawo.

Izo ngo ni YouTube, X  n’ahandi.

Umuryango FPR Inkotanyi uvuga ko mu minsi umukandida ataza yiyamamaza, azaba ari mu zindi nshingano zimureba yahawe n’igihugu.

Wellars Gasamagera avuga ko mu gihe cyo kwiyamamaza buri wese utari umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi afite uburenganzira bwo kutazaza mu kwiyamamaza ku mukandida w’uyu muryango kuko asanzwe afite ahandi azajya.

Avuga ko abacuruzi bo bazakomeza imirimo yabo, ubishaka akaba ari we uzaza kumva aho umukandida wa FPR-Inkotanyi yiyamamaza, nabwo akabikora ku bushake bwe.

Yunze ko abayoboke b’imitwe ya Politiki yifatanyije n’uyu muryango bazajya bajyana nawo aho Kandida Perezida azaba ari ariko ku byarekeye abakandida b’Abadepite bakazajya bajya aho amashyaka yabo yiyamamarije.

Ubusanzwe imitwe umunani niyo yiyemeje kuzakorana na FPR-Inkotanyi mu kwamamaza umukandika ku mwanya wa Perezida.

Ahantu 19 niho Paul Kagame aziyamamariza mu gihugu hose.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 22, Kamena, 2024 nibwo azatangira kwiyamamariza i Busogo mu Karere ka Musanze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version