Itangazo Umuryango FPR Inkotanyi wasohoye kuri uyu wa Mbere taliki 24, Kamena, 2024 rivuga ko ubabajwe cyane kandi wifatanyije n’umuryango wabuze uwabo bitewe n’umuvundo wabaye kuri site yabereyeho kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Karere ka Rubavu.
Umuryango FPR-Inkotanyi uvuga ko uzakomeza kubaba hafi no gukurikiranira hafi abakomerekeye muri uwo muvundo.
Kuri iki Cyumweru taliki 23 nibwo umuvundo ukomeye wabereye ahitwa Gisa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu wakomerekeyemo abantu ndetse umwe ahasiga ubuzima.
Abantu barenga 100,000 bari baje kumva no kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.
Bamwe bahageze butaracya, barimo abaturutse muri Rutsiro, Nyabihu na Rubavu nyirizina.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu niyo yabanje gutangaza ko yifatanyije n’abahuriye n’ibizazane muri uwo muvundo.