Frank Lampard Watozaga Chelsea Yirukanywe

Frank Lampard watozaga Chelsea yirukanywe asimbuzwa Thomas Tuchel, Lampard yari amaze amezi 18 atoza Chelsea.

Yagiye kuri aka kazi muri Nyakanga, 2019.

Abramovitch uyobora Chelsea niwe wafashe umwanzuro wo kwirukana Frank Lampard.

Frank James Lampard yavutse muri 1978, akinira Chelsea igihe kirekire.

Afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza iriya kipe yagize mu bihe byahise, akaba yarakinaga hagati.

Chelsea yari imaze iminsi itsindwa, ubundi ikanganya.

Yatangiye kuyitoza afite umugambi w’uko itsinda ndetse biramuhira atsinda imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere k’umugabane w’i Burayi.

Yatoje neza Chelsea ayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu mu Bwongereza kitwa FA Cup.

Yirukanywe Chelsea iri ku mwanya wa cyenda muri Shampiyona y’u Bwongereza, ikaba irushwa na Manchester United amanota 11.

Yirukanywe Shampiyona igeze ku munsi wa 19.

Frank Lampard yakiniye Chelsea mu gihe cy’imyaka 14 ni ukuvuga guhera muri 2001 kugeza muri 2015.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version