Gakenke: Abantu Babiri Bishwe Na Gaz Baguye Mu Kirombe

Mu Murenge cya Cyabingo mu Karere ka Gakenke haravugwa urupfu rw’abagabo batatu bagiye gucukura amabuye y’agaciro bahuriramo na gazi ihitana babiri.

Ibi byago byabereye mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Rukore muri Cyabingo.

Uwapfuye yitwa Biziyaremye Vedaste w’imyaka 31 na Ntambara Valérien w’imyaka 33 .

Uwarokotse icyo cyago ariko akahakomerekera ni uwitwa Sylvre Tuyambaze.

- Advertisement -

Aba bantu kandi bose bari abakozi b’ikigo gicukura amabuye y’agaciro kitwa EFFEMIRWA LTD, gifite ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.

Uwakomeretse yajyanywe  ku Kigo nderabuzima cya Cyabingo n’aho imirambo y’abapfuye ijyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe mu buryo budakurikije amategeko bukunze guhitana ababukora.

Polisi n’inzego z’ibanze ikunze kubuza abaturage gukorana ubucukuzi nk’ubwo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version