Gakenke: Abanyeshuri Bahiriye Mu Cyumba Bararamo

Mu Kigo cy’amashuri cya EAV Rushashi mu Karere ka Gakenke habereye ibyago byatewe n’inkongi yadutse mu nzu abanyeshuri bararamo. Umwe muri bo yahitanywe nayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine yari yabwiye RBA ko hari gukorwa iperereza ku cyateye inkongi no kubarura ibyangirikiyemo.

Hagati aho turacyagerageza kuvugisha Ubuvugizi bwa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ngo batubwire niba hari icyamenyekanye cyaba cyateye iriya nkongi ariko ntibaradusubiza.

Icyakora amakuru aravuga ko iyo nkongi yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi waba batewe n’intsinga zakomanyeho kandi zikaba zari zishaje.

- Advertisement -

Iyo nkongi yatangiye saa cyenda za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki, 20, Mutarama, 2023.

Umunyeshuri wapfuye akomoka muri Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version