Gakenke: Arakekwaho Kwiyicira Umugore Utwite

Habumugisha Eliézel yatawe muri yombi nyuma y’uko umugore we witwa Uwineza Christine, wari unatwite inda nkuru yapfuye. Abahagaze basanze yagwiriwe n’urukuta rw’inzu hagakekwa ko byaba byakozwe n’uwo mugabo we.

Kare kare kuri uyu wa Kane taliki 28, Ukuboza, 2023, nibwo  byamenyekanaga ko Uwineza yagwiriwe n’urukuta rw’inzu bari batuyemo mu Kagari ka Busanane, Umurenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke.

Abahageze mbere bihutiye kumukuraho ibisimu byari byamugwiriye bamugejeje kwa muganga basanga yanogotse.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko basanzwe bazi iby’imibanire mibi y’aba bombi, bakeka ko yaba  intandaro y’uru rupfu.

- Kwmamaza -

Ni amakimbirane yari ashingiye ku bushoreke uriya mugore yashinjaga umugabo we.

Umwe mu baturanyi babo yabwiye Kigali Today ati:  “ Uriya mugore yatubabaje cyane kuko yari akiri muto kandi abanye n’abaturanyi neza. Gusa we n’umugabo we bajyaga bapfa inshoreke, binavugwa ko yari imaze n’iminsi yubakiye uwo mugabo inzu za annexe zegeranye n’aho basanzwe baba, zikaba zendaga kuzura kuko yari yaramaze no kuzisakara”.

Uwo muturage avuga ko we na bagenzi be bakeka ko umugabo yaba yaratekereje kugerageza kwikiza uwo mugore we, anoza umugambi wo kumwica, ari nabyo yakoze yarangiza agakurikizaho kumuhirikiraho uru rukuta rw’inzu kugira ngo bigaragare ko rwamugwiriye.

Bijya kumenyekana byabaye ubwo abaturanyi b’uyu muryango banyuraga kuri uru rugo, batungurwa no kubona urukuta rw’inzu rwahirimye nta n’imvura yaherukaga kuhagwa.

Ababibonye binjiyemo ngo icyabiteye basanga rwagwiriye umugore, bihutira gutabaza abandi baturage.

Iby’amakimbirane ashingiye ku bushoreke binagarukwaho na SEDO w’Akagari ka Busanane, Mukasine Généreuse, uvuga ko hari hashize amezi atandatu umugore agejeje mu buyobozi bw’Akagari ikibazo cy’ubushoreke yakekaga ku mugabo we.

SEDO Mukasine avuga ko ubuyobozi bwabatumije burabaganiriza.

Mukasine avuga ko hari hashize nk’amezi atandatu uriya mugore aje kurega umugabo we mu buyobozi, butumaho umugabo araza ariko arabihakana.

Byabaye ngombwa ko basaba umugore gukomeza gushaka amakuru yimbitse ku byo yakekeraga umugabo we.

Yapfuye nta yandi makuru araha ubuyobozi kuri iki kibazo.

Ubugenzacyaha bwafashe umugabo ukekwaho ubwo bwicanyi, hatangizwa iperereza kuri urwo rupfu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version