Cornelle Nangaa Yashyize Ibiro By’Ishyaka Rye I Rutshuru

Umunyapolitiki witwa Corneille Nangaa wahoze uyobora Komisiyo y’amatora muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo akaba aherutse gushinga ishyaka yise Alliance Fleuve Congo( AFC) yatangaje ko yashyize ikicaro cyaryo muri Teritwari ya Rutshuru.

Taliki 15, Ukuboza, 2023, nibwo we na Bertrand Bisimwa batangarije i Nairobi imbere y’itangazamakuru ko bashinze ishyaka rigamije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Yavugaga ko azakuraho Tshisekedi kuko yananiwe inshingano z’Umukuru w’Igihugu zirimo gukemura ikibazo cy’umutekano muke kiri mu Burasirazuba bwa DRC, igihugu kikaba cyaramunzwe na ruswa, akaba ari umuyobozi usuzugura igisirikare n’ibindi.

Uyu munyapolitiki yatangaje ko ashyigikiye abandi bakandida bamaganye imigendekere y’amatora n’umusaruro  n’ibyayavuyemo yise “Coup d’Etat y’amatora” yateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa na Tshisekedi.

Muri iri tangazo yanditse mu izina rya AFC, Nangaa yatangaje ko Leta ya RDC iri kwica abaturage bo mu Burasirazuba bw’igihugu muri Kivu y’Amajyaruguru, ahamya ko ari ibyaha by’intambara Tshisekedi agomba kuzabazwa.

Nangaa yahamagariye abanyapolitiki n’abanye-Congo muri rusange kwiyunga na AFC kugira ngo bayifashe gukura byihuse Tshisekedi ku butegetsi.

Nyuma y’uko avuyeho, ngo hazategurwa andi matora aciye mu mucyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version