Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gakenke: Bafatanywe Amasashi 37,600
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gakenke: Bafatanywe Amasashi 37,600

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 May 2023 10:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abantu babiri bafatiwe mu Karere ka Gakenke bafite amasashi 37,600 bari bajyanye kugurisha kandi atemewe mu bucuruzi bwo mu Rwanda.

Umwe mu bafashwe ni umusore ufite imyaka 24 y’amavuko, wari ufite  amasashi 26,600 akaba  wafatiwe mu Mudugudu wa Bigogwe, Akagari ka Cyintare mu Murenge wa Kivuruga.

Undi ni umugore w’imyaka 40 wafatiwe mu Mudugudu wa Nyamure, Akagari ka Nyacyina mu Murenge wa Gashenyi, we akaba yafatanywe amasashi ibihumbi 11.

Bombi bafashwe taliki 19, Gicurasi, 2023.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko bariya bantu bafashwe bari bajyanye ariya masashi mu Mujyi wa Kigali.

Bafatiwe mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

SP Ndayisenga ati: “ Bose uko ari babiri bafashwe ubwo abapolisi bari mu kazi ko kurwanya abakora ubucuruzi bwa magendu n’abatunda ibiyobyabwenge. Abapolisi baje guhagarika imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zaturukaga i Musanze zerekeza mu Mujyi wa Kigali, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hafatwa umusore wari ufite amasashe 26,600, nyuma y’isaha imwe haza gufatwa umugore wari utwaye amasashe ibihumbi 11”.

SP Ndayisenga avuga ko Polisi yasanze amasashi anyuzwa muri Gakenke aba ajyanywe mu Mujyi wa Kigali ngo akoreshwe mu bucuruzi kandi bitemewe.

Bayatunda bayavana mu bihugu bituranye n’u Rwanda bakabikora akenshi mu masaha y’ijoro.

- Advertisement -

Ababikora basabwe kubireka.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo  ya 10 ivuga ko  umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashi n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashi n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga ko umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Guca amasashi na pulasitiki ni politiki y’u Rwanda imaze igihe…

Mu mwaka wa 2004 nibwo U Rwanda rwatangiye gahunda yo guca burundu amasashi.

Amasashi yari menshi muri Kigali n’ahandi mu Rwanda k’uburyo ubuyobozi bwasanze ari umwanda mwinshi unyanyagiye mu gihugu.

Abahanga baje kuvuga ko hejuru y’umwanda uterwa n’amasashi, hiyongeraho ko atabora bityo aho arundanyije, akabuza amazi kwinjira mu butaka kandi ariyo atuma bwera.

U Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika mu guca amashashi ya palasitike mu mwaka wa 2004, rukurikirwa na Kenya ariko yo ibikora itinze kuko yabitangiye mu mwaka wa 2017.

Nyuma y’uko amasashi aciwe, hakurikiyeho indi gahunda yo guca amacupa ya pulasitiki.

Byatangijwe mu mwaka wa 2018, hari muri Gicurasi.

Guverinoma ibicishije muri Minisiteri y’ibidukikije( icyo gihe yayoborwaga na Dr. Vincent Biruta), yatangaje ko gahunda yo guca amacupa ya pulasitiki igomba gutangirira mu bigo byose bya Leta.

Gahunda yari iri ho, yavugaga ko umuntu wifuza kunywa amazi, agomba kujya ayakura ku kavomo kihariye bita “Water Dispenser”.

Kuva muri iyo myaka yose, Guverinoma y’u Rwanda yihaye gahunda zo guca ibintu byose bikoze muri palasitike byangiza ubutaka.

Uwahoze ari Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Vincent Biruta, yigeze kugira ati: “Ndakangurira buri wese kwifatanya natwe tukamagana ibibi bituruka kuri palasitike. Ibikoresho birimo nk’amacupa, ibikombe, imiheha, ibiyiko n’amasahane bikoze muri palasitike ni bibi ku bidukikije. Hari ubundi buryo butangiza twakoresha”.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu kurengera ibidukikije, ari ngombwa ko hakoreshwa ibikoresho bibora, bigakorwa hirindwa kwangiza ubutaka n’amazi u Rwanda rukeneye ngo rweze kandi rubungabunge icyogogo cyarwo cy’amazi.

 

TAGGED:AmaziBirutafeaturedIbidukikijeMinisitiriPolisiPulasitiki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bugesera: Abasigajwe Inyuma N’Amateka Bicwa N’Inzara Bakabashyingura
Next Article Jimmy Mulisa Aranugwanugwa Gutoza Amavubi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?