Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko hari abantu batatu barengewe n’amazi ubwo bacukuraga mu kirombe bakaza gukubita ahandi amazi akabazamukana.
Ni ikibazo cyabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki 29, Kanama, 2024 abantu bagerageza gukamya ayo mazi ngo barebe ko abo bantu bavanwamo ariko biranga.
Mukandayisenga Vestine uyobora aka Karere avuga ko abakozi ba sosiyete icukura amabuye y’agaciro yitwa COMIKAGI ari bo bahuye n’ako kaga bageze ku mazi bacukura maze arabazamukana, abenshi bariruka batatu baheramo.
Yabwiye Kigali Today ati: “Baracukuye bagera ku mazi, atoboka aho bari bari ababishoboye bariruka batatu baheramo. Twaraye tugerageza gukoresha Dynamo ngo tuvome amazi kugira ngo turebe ko twabageraho ariko bigaragara ko amazi afite imbaraga”.
Avuga ko bakomeje kugerageza ngo barebe ko babakuramo ariko biranga.
Mukandayenga avuga ko abacukuraga bari benshi ariko ahezemo ni batatu kuko abandi babibonye bariruka.
Mu rwego kugerageza kubakuramo Meya wa Gakenke avuga ko biyambaje ikindi kigo gicukura kitwa Rutongo Mines ngo itange abantu bashobora gufasha mu kuvoma ariya mazi bityo abahezemo bakurwemo.
Yemeza ko bahise banzura ko icyo kirombe kiba gifunzwe hakarebwa aho ayo mazi yaturutse n’uburyo byakwirindwa ko hari abandi bazayagwamo.
Icyo kirombe cya Kampani yitwa COMIKAGI giherereye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Gikingo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke.
Si ubwa mbere gihitanye abantu kuko no mu mwaka wa 2023 cyahitanye Gérald Bavakure.
Ifoto@Kigali Today