Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gakenke: Daihatsu Yari Ipakiye Ibirayi Yahitanye Babiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gakenke: Daihatsu Yari Ipakiye Ibirayi Yahitanye Babiri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 December 2022 10:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu makorosi ya Buranga habereye impanuka yakozwe na Daihatsu Delta bivugwa ko yari ivuye  i Musanze ijyanye ibirayi i Kigali. Amakuru avuga ko yahitanye Shoferi n’umufasha mu kazi mu Kinyarwanda bita kigingi.

Uwari uyitwaye yitwa Emmanuel Bigirimana.

Shoferi yageze Buranga akata ikoni kuriringaniza biranga agonga inkingi zishinzwe gutangira ibinyabiziga ngo bidahirima mu mikingo, imodoka igaruka igusha urubavu igwira shoferi na kigingi witwa Zakayo Niyobuhungiro.

Ikindi ni uko muri yo hari harimo na nyiri umuzigo witwa Placide Maniriho ariko we yakomeretse.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Andi makuru twamenye ni uko imirambo y’abaguye muri iriya mpanuka yajyanywe mu bitaro bya Nemba ndetse n’uwakomeretse nawe niho yajyanywe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo muhanda Senior Superintendent of Police( SSP) Réné Irere yabwiye Taarifa ko iriya mpanuka yabaye ‘ahagana’ saa sita z’ijoro.

Ngo umushoferi yari apakiye imizigo agemuye ibirayi i Kigali.

SSP Irere avuga ko abashoferi bagombye kwirinda kujya batwara imodoka mu bihe biteje akaga kuko ngo gutwara imodoka ifite imizigo iremereye ukayitwara mu masaha y’ijoro, ubwabyo biba biteje akaga.

Avuga kandi ko abantu bagombye kuzirikana buri gihe kuringaniza umuvuduko cyane cyane bageze ahantu hameze nka za Buranga.

- Advertisement -

Ahandi hantu hateye hatyo ni ahitwa Shyorongi.

SSP Irere avuga ko imiterere y’umuhanda wa Buranga isaba ubwitonzi bw’abashoferi bazamuka kurusha abamanuka.

Abatwara imodoka zifite imizigo nibo bagirwa inama yo kwitonda cyane.

TAGGED:featuredGakenkeIbirayiImpanukaPolisiUmuvugizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Trump Yakiriye Ku Meza Abapfobya Jenoside Yakorewe Abayahudi
Next Article Pologne Irifuza Gushora Mu Rwanda No Kuhafungura Ambasade
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?