Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gakenke ‘Hongeye’ Habera Impanuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gakenke ‘Hongeye’ Habera Impanuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 December 2022 6:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bisa n’aho mu Karere ka Gakenke haba ingusho kubera impanuka zihabera! Ahitwa Kivuruga ho nta byumweru bibiri bishobora guhita hatabereye impanuka, uko yaba imeze kose…

Nk’ubu mu mugoroba wa joro wo kuri uyu wa Gatatu Taliki 14, Ugushyingo, 2022, FUSO yari ipakiye ibicuruzwa yajyaga i Musanze yageze aho bita  kwa Karema irenga umuhanda ibyo yari ipakiye birasandara.

N’ubundi byabereye mu Murenge wa Kivuruga, Akagari ka Gasiza mu Mudugudu wa Kabuhoma V.

Ni FUSO ifite ya RAD 514K yari itwawe na Manizabayo ikaba yari ipakiye ibicuruzwa byinshi. Yavaga i Kigali yerekeza i Musanze.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko yari irimo abantu batatu ariko bose barokotse ariko Shoferi yakomeretse mu mutwe akaba yajyanywe ku bitaro bya Ruhengeri ngo yitabweho.

Gakenke ni ukuhitondera…

Nk’ubu hashize icyumweru kimwe ahitwa Buranga habereye impanuka ya Daihatsu yari ipakiye ibirayi ibivanye  i Musanze ibijyanye i Kigali. Yahitanye Shoferi na kigingi.

Uwari uyitwaye yitwa Emmanuel Bigirimana.

Shoferi yageze Buranga akata ikoni kuriringaniza biranga agonga inkingi zishinzwe gutangira ibinyabiziga ngo bidahirima mu mikingo, imodoka iragaruka igusha urubavu igwira shoferi na kigingi witwa Zakayo Niyobuhungiro.

Na nyiri umuzigo witwa Placide Maniriho yarakomeretse.

Imirambo y’abaguye muri iriya mpanuka yajyanywe mu bitaro bya Nemb.

Icyo gihe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo muhanda Senior Superintendent of Police( SSP) Réné Irere yabwiye Taarifa ko iriya mpanuka yabaye ‘ahagana’ saa sita z’ijoro.

Ngo umushoferi yari apakiye imizigo agemuye ibirayi i Kigali.

SSP Irere avuga ko abashoferi bagombye kwirinda kujya batwara imodoka mu bihe biteje akaga kuko ngo gutwara imodoka ifite imizigo iremereye ukayitwara mu masaha y’ijoro, ubwabyo biba biteje akaga.

Avuga kandi ko abantu bagombye kuzirikana buri gihe kuringaniza umuvuduko cyane cyane bageze ahantu hameze nka za Buranga.

Uko bigaragara ahitwa Buranga na Kivuruga ni ahantu abashoferi bagomba kwitondera kuko ingero zitanzwe haruguru( ni nke mu zindi nyinshi) zerekana ko kuhanyuza imodoka ipakiye imizigo  bisaba ubwitonzi bwinshi cyane cyane mu bihe by’imvura no mu masaha akuze.

TAGGED:featuredGakenkeIbirayiImpanukaIrerePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Abashoye Mu Buhinzi Bigiye Hamwe Uko ‘Imirire Nkene’ Yacika
Next Article EAC, Lesotho, Benin…Perezida Kagame Mu Bubanyi N’Amahanga Bwimbitse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?