Kuri uyu mbere tariki 15 Mata 2024, Umupolisi w’i Muhanga yarashe umugabo wari uvuye kwiba inka y’umuturage aramwica.
Byabereye mu Mudugudu wa Kiduha, Akagari ka Kibaga, Umurenge wa Rugendabari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari, Gihana Tharcisse yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo ukekwaho ubujura yahuye na Polisi ahetse ibikapu bibiri birimo inyama, baramuhagarika ashaka kurwanya uwo mupolisi.
Undi ngo yahise amurasa amutsinda aho.
Gitifu ati: “ Yakuye umuhoro mu gikapu ashaka kuwutemesha umupolisi aramurasa.”
Ngo nta yandi mahitamo Umupolisi yari afite kuko yitabaraga.
Gitifu Gihana avuga ko bageze mu kiraro cy’uwitwa Hishamunda Védaste aho iyo nka yabagiwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye avuga ko iperereza kuri iki kibazo ryatangiye, amakuru yuzuye azamenyekana nyuma y’iryo perereza.