Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gakenke: Imbwa Ziri Kwicwa Zikekwaho Kurya Amatungo Y’Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Gakenke: Imbwa Ziri Kwicwa Zikekwaho Kurya Amatungo Y’Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 November 2024 5:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Byabereye mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke
SHARE

Mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke haravugwa urupfu rw’amatungo magufi bigakekwa ko ari imbwa ziyica. Nazo zatangiye guhigwa bukware hakaba hari ebyiri zishwe.

Ibarura rivuga ihene esheshatu n’intamba ebyiri.

Umuyobozi w’Umurenge witwa Gasasa Evergiste yabwiye itangamakuru ko kuwa Gatandatu mu mugoroba ari ho ari inkuru y’urupfu rw’ayo matungo yamenyekanye.

Ati: “Kuwa Gatandatu mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, abaturage bagiye gucyura amatungo bari baziritse ahitwa mu Gisagara, basanga yapfuye. Ni ibintu bitari bisanzwe hano mu murenge wacu, twapfushije amatungo umunani, ihene esheshatu n’intama ebyiri”.

Amatungo yapfyuye ni ayo mu miryango itatu Gitifu akemeza ko ba nyiri amatungo baganirijwe kandi amatungo yishwe n’izi mbwa yaratabwe.

Kubera ko hari impungenge z’uko abaturage bashoboraga kurya ayo matungo, byabaye ngombwa ko atabwa.

Kugira ngo hamenyekane inyamaswa zica ariya matungo, byabaye ngombwa ko zitegwa umutego, hapfa imbwa ebyeri.

Kigali Today yanditse ko abaturage bapfushije amatungo ntacyo barafashwa.

Gitifu wa Muhondo yasabye abaturage gushyira amatungo yabo mu bwishingizi no kwirinda kuzirika amatungo mu misozi bakororera mu biraro.

Ibibazo nk’ibi by’inyamaswa zirya amatungo y’abaturage byigeze kugaragara mu karere ka Nyabihu mu mwaka wa 2022, icyo gihe aborozi basangaga inka n’andi matungo zapfiriye mu biraro.

Perezida Paul Kagame niwe wakomoje ku kibazo cy’inyamaswa zipfiraga muri ririya shyamba, akavuga ko byari ikibazo yari yarumviye mu itangazamakuru.

Ntibyatinze ikibazo kiracyemuka.

Icyakora iby’ikibazo cyo muri Gakenke nta bukana kirafata cyane ariko ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buri kugikurikiranira hafi.

TAGGED:AmatungoGakenkeImbwaKagameUbuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Trump Yiyemeje Kuzazonga Ubushinwa Mu By’Ubucuruzi
Next Article U Rwanda Na Congo Bongeye Kwiyemeza Kurandura FDLR
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?