Mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke haravugwa urupfu rw’amatungo magufi bigakekwa ko ari imbwa ziyica. Nazo zatangiye guhigwa bukware hakaba hari ebyiri zishwe.
Ibarura rivuga ihene esheshatu n’intamba ebyiri.
Umuyobozi w’Umurenge witwa Gasasa Evergiste yabwiye itangamakuru ko kuwa Gatandatu mu mugoroba ari ho ari inkuru y’urupfu rw’ayo matungo yamenyekanye.
Ati: “Kuwa Gatandatu mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, abaturage bagiye gucyura amatungo bari baziritse ahitwa mu Gisagara, basanga yapfuye. Ni ibintu bitari bisanzwe hano mu murenge wacu, twapfushije amatungo umunani, ihene esheshatu n’intama ebyiri”.
Amatungo yapfyuye ni ayo mu miryango itatu Gitifu akemeza ko ba nyiri amatungo baganirijwe kandi amatungo yishwe n’izi mbwa yaratabwe.
Kubera ko hari impungenge z’uko abaturage bashoboraga kurya ayo matungo, byabaye ngombwa ko atabwa.
Kugira ngo hamenyekane inyamaswa zica ariya matungo, byabaye ngombwa ko zitegwa umutego, hapfa imbwa ebyeri.
Kigali Today yanditse ko abaturage bapfushije amatungo ntacyo barafashwa.
Gitifu wa Muhondo yasabye abaturage gushyira amatungo yabo mu bwishingizi no kwirinda kuzirika amatungo mu misozi bakororera mu biraro.
Ibibazo nk’ibi by’inyamaswa zirya amatungo y’abaturage byigeze kugaragara mu karere ka Nyabihu mu mwaka wa 2022, icyo gihe aborozi basangaga inka n’andi matungo zapfiriye mu biraro.
Perezida Paul Kagame niwe wakomoje ku kibazo cy’inyamaswa zipfiraga muri ririya shyamba, akavuga ko byari ikibazo yari yarumviye mu itangazamakuru.
Ntibyatinze ikibazo kiracyemuka.
Icyakora iby’ikibazo cyo muri Gakenke nta bukana kirafata cyane ariko ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buri kugikurikiranira hafi.