Mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 27 y’amavuko abaturage bafatanye ingurube yapfuye ayitwaye mu mufuka. Bivugwa ko ari we wayishe kuko n’ubundi abamuzi bavuga ko ari umujura uzwi mu kwiba inka.
Uvugwaho ubu bujura yitwa Uwiragiye. Amakuru y’ibanze twamenye avuga ko iriya ngurube yari nkuru ndetse abantu bayihaye agaciro ka Frw 150,000.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke witwa Jean Paul Kabera yabwiye Taarifa ko uriya musore yari aherutse no kwiba ingurube ayijyana i Musanze.
Ni amakuru bamenye impitagihe ntibashobora kumufata.
Ku byerekeye ingurube yaraye afatanywe, Kabera yavuze ko amakuru bahawe n’abaturage bamufashe, avuga ko yari yayibye mu Murenge wa Kamubuga ariko kuko atuye muri Kivuruga niho abamufashe bamujyanye kugira ngo ashyikirizwa inzego zibishinzwe.
Uyu mugabo kandi n’ubwo akiri muto( afite imyaka 27 y’amavuko) asanzwe atunze abagore babiri harimo uwo akodeshereza inzu n’uwo babana.
Gitifu Kabera ati: “Nibyo koko yayibye… Dusanzwe tumufite mu bajura biba amatungo. Mu Cyumweru cyashize hari ahandi yari yibye ingurube ayijyana muri Musanze. Iriya ngurube umbajije ho yayifatanywe yayibye mu Murenge wa Kamubuga duturanye, abaturage baramubonye baramufata.”
Amakuru avuga ko uriya musore yibiye iriya ngurube muri Kamubuga atega moto, iraza imugejeje ahitwa démarrage uvuye Buranga hagabanya Umurenge wa Nemba n’uwa Kivuruga nibwo abagurage bamuteze baramuhagarika.
Motari yahaye moto ikiboko arigendera, abaturage basigarana umujura wabo.
Abaturage bamufatiye muri Nemba bamuzana muri Kivuruga kugira ngo ubuyobozi bumushyikirize inzego z’umutekano n’ubutabera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga Bwana Jean Paul Kabera avuga ko ubusanzwe nta muntu wiba inka kuko ashonje.
Ngo abantu biba inka kubera ko baba bashaka amafaranga yo kunywera kandi ngo nta muntu unywa inzoga ashonje.
Yasabye abaturage ba Kivuruga kudakuka umutima, ndetse ngo bashire n’impungenge z’uko uriya bita umujura byahamye azarekurwa.
Amafoto Taarifa yabonye, yerekana uvugwago kwiba no kwica iriya ngurube ayikoreye, abaturage bari kumukwena.