Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gakenke Yahawe Isange One Stop Center Ya Gatatu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gakenke Yahawe Isange One Stop Center Ya Gatatu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 September 2023 2:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Gakenke haraye hafunguwe Isange One Stop Center ya gatatu iri ku bitaro bya Gatonde biri mu Murenge wa Mugunga. Ni iya gatatu kuko habaga iya Nemba n’iya Ruli. Kuba hari ebyeri gusa byatumaga abaturage bamwe bavunika bajya gutanga ibirego mu ntera ndende, bamwe bikabaca intege.

Iyo baherutse gutaha iri ahitwa Gatonde mu Murenge wa Muzo.

Claudine Muhawenimana wo muri aka kagari yagize ati: “Turishimye cyane kuko hari ubwo umuturage yahohoterwaga akabura ubushobozi bwo kujya kuri Isange One stop Center ya Nemba cyangwa iya Ruli kuko iri kure. Turashimira RIB kuba yadutekerejeho ikatwegereza izi serivise .”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Isange One Stop Center mu rwego rw’igihugu witwa Nsabimana Jean Paul Habun agira inama abatuye Akarere ka Gakeke by’umwihariko abo mu Murenge wa Muzo bakabyaza umusaruro Isange One Stop Centre begerejwe.

Ati: “Mu by’ukuri twatekereje kubegereza serivisi za Isange One Stop Centre kugira ngo hatagira umuturage uhohoterwa akabura aho yafashirizwa.”

Abaturage babwiwe uko RIB ikora n’uko bakorana nayo

Yavuze ko ubugenzacyaha bugira gahunda yo kwegera abaturage bagasobanurirwa imikorere yabwo bagasobanurirwa ibyaha ibyo ari byo n’uburyo babyirinda cyangwa bakabikumira.

Kugeza ubu mu karere ka Gakenke habarurwamo Isange One Stop Centre eshatu 3 arizo Isange One Stop Center ya Ruli, iya Nemba n’iya Gatonde.

Nk’uko bimeze n’ahandi, zakira abakorewe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Iyo RIB yasuye abaturage barayegera bakayigezaho ibibazo

Ubukangurambaga RIB iri gukora buzakomereza mu Karere ka Muhanga n’Akarere ka Nyagatare, ahazatahwa Isange nshya.

TAGGED:GakenkeIsangeRIBRwandaUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Byemejwe Ko Isiganwa Ry’Amagare Ku Rwego Rw’Isi Rizabera Mu Rwanda
Next Article RURA Yemeye Ko ‘Yibye’ Abaturage Miliyoni Hafi 400
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?