Ubwo Polisi y’u Rwanda yagenzuraga uko amabwiriza akurikizwa, yaje kubwirwa ko hari abantu bagiye mu birori by’ubukwe mu Murenge wa Rusororo barizihirwa bica amabwiriza yo kwirinda COVID-19, iragenda irabafata. Mu bafashwe harimo ababikira.
Abafashwe bose ni 30. Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yahaye abaturage harimo ko bagomba kwirinda ibyatuma bizihiza Pasika ariko bakandura cyangwa bakanduzanya COVID-19.
Ni mu butumwa Umuvugizi wayo Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yacishije kuri Radio Rwanda.
CP Kabera yabwiye RBA ati: “Pasika ni agahoraho kandi pasika zizahoraho. Umwaka utaha iki cyorezo twagitsinze cyangwa se n’undi uzaza abantu bashobora kuzizihiza pasika neza…Mwizihize Pasika mwirinda COVID-19, mukore amasengesho yemewe, ku mubare wemewe, mu nsengero zabiherewe uburenganzira, kandi zirazwi… amabwiriza yubahirizwe 100%.”
Polisi isaba abaturage kubahiriza umubare w’abantu bataha ubukwe wagenwe, uw’abajya gushyingura wagenwe, uw’abajya mu rusengero wagenwe n’uwajya mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange wagenwe.
Abatabyubahiriza barafatwa bagacibwa amande.