Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Ababyeyi Baravugwaho Kujugunya Umwana Wabo Mu Bwiherero
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Ababyeyi Baravugwaho Kujugunya Umwana Wabo Mu Bwiherero

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 May 2024 10:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Kagari ka Kibenga, mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo hari ababyeyi baraye batawe muri yombi  bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana wabo bakamuta mu bwiherero.

Bikekwa ko bamutaye mu bwiherero ngo bazibanganye ibimenyetso.

Abagenzacyaha babataye muri yombi mu rwego rwo gukora iperereza kubera ibyo bakekwaho.

Bagenzi bacu ba BTN bavuga ko mu gihe gito gishize, umugabo witwa Ngendahimana yarwanye n’umugore we biturutse ku makimbirane yo mu muryango, hanyuma umujinya utuma umugore ajugunyira umugabo umwana wabo w’amezi abiri undi ntiyamusama umwana yikubita hasi arapfa.

Abaturage bavuga ko ayo makuru yaje kumenyekana ubwo umugore yazaga mu itsinda adafite umwana kandi yari amaze amezi abiri abyaye bagenzi be bamubaza aho yamusize.

Undi yabasubije ko umwana yapfuye  ndetse ko we n’umugabo we bamujugunye mu bwiherero buri hafi y’aho batuye.

Umuturage yabwiye itangazamakuru ati: “ Yaje mu itsinda adafite umwana we tumubajije atubwira ko yapfuye bidutera urujijo dukomeza kumubaza twanamushyikirije ubuyobozi nyuma arabyemera”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibenga, Jean Baptiste Dusengimana nawe yemeza ayo makuru, akavuga ko byamenyekanye ari uko umugore aje mu itsinda bamubaza aho umwana we ari agasubiza ko yariwe n’igisimba.

Gitifu asaba buri wese kwirinda amakimbirane ndetse n’aho agaragaye abayafite bakagana ubuyobozi kugira ngo bagirwe inama zo kongera kubaka umubano mwiza.

Abakekwaho ubwo bwicanyi barafashwe, ubu bari kuri Station ya RIB mu Murenge wa Rutunga muri Gasabo.

Ubwo inzego zajyaga gufata umugabo w’uwo mugore yarazibonye yiruka agana mu Kiyaga cya Muhazi ngo yiyahure ariko afatwa ataragwamo.

TAGGED:featuredGasaboKwiyahuraMuhaziUbwihereroUmugaboUmugoreUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Abaturage Barwanye N’Umusirikare Hapfa Barindwi
Next Article Papua New Guinea: Inkangu Yahitanye Abantu 100
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

U Rwanda Na Saudi Arabia Mu Gufasha Abaturage Gutekesha Gazi 

Kagame Yaganiriye N’Ubuyobozi Bw’Ihuriro Rw’Ubukungu Ku Isi

Tanzania: Baratora Perezida N’Abadepite 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Huye: Urubyiruko Rwahawe Ibibuga By’Imikino Bikozwe Na Croix Rouge Y’u Rwanda 

Byaba Byagenze Gute Ngo Amerika Ihagarike Gukorana Na Israel?

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

PM Nsengiyumva Yabwiye Abanyamerika Icyo u Rwanda Rukora Ngo Rutere Imbere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

IBUKA Ivuga Ko Muri Huye Hamaze Kuboneka Imibiri 301 Mu Mezi Ane

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi Mpuzamahanga

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Menya Itegeko Ryavuguruwe Ry’Umutungo Bwite Mu By’Ubwenge Rikurikizwa Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?