Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bwongereza: Umwana W’Umunyarwanda Uvugwaho Kwica Bagenzi Be Arwaye Autism
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Bwongereza: Umwana W’Umunyarwanda Uvugwaho Kwica Bagenzi Be Arwaye Autism

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 August 2024 12:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Bwongereza haravugwa inkuru n’ubu igiteje abantu ubwoba y’umwana w’Umunyarwanda w’imyaka 17 uherutse kwicisha bagenzi be batatu icyuma. Igishya cyamenyekanye ni uko yari asanganywe indwara bita autism irangwa no kwigunga no kugira imyitwarire idasanzwe ku bana bayifite.

Abaturanyi b’iwabo bavuga ko uwo mwana yakundaga kwibera mu rugo aririmba kandi ngo ntiyajyaga avugisha kenshi abo babana.

Mu rukiko aho aherutse kugezwa ngo abazwe iby’uko yishe abo bana, yanze kugira ijambo ahahingutsa.

Abashinjacyaha bavuga ko no mu bisanzwe atajyaga avuga kandi abacamanza bavuga ko hari raporo bahawe n’abaganga yemeza ko uwo mwana yari afite indwara ya autism.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yari asanzwe akunda kuririmba, akaba umwana uhora utuje.

Ubwo yateraga bagenzi be icyuma batatu bagapfa, yari abasanze mu cyumba bigiragamo kuririmba no kubyina indirimbo zirimo n’iza Taylor Swift.

Ikinyamakuru kitwa The Mirror kivuga ko abaturage bakibwiye ko kuva na kera uwo mwana yaririmbaga cyane abaturanyi bakabyumva.

Ni gake yasohokaga mu nzu iwabo, kuko ubundi yabaga yibereye iwabo.

Asanzwe abana n’iwabo na mukuru we ufite imyaka 20.

- Advertisement -

Uyu mwaka mu Cyumweru gitaha azaba yujuje imyaka 18 y’amavuko.

Imwe mu ngingo ziri kuganirwaho nyuma y’ibyo uwo mwana avugwaho gukora ni iy’uko umucamanza yatangaje amazina ye kandi uwo mwana atari yagira imyaka y’ubukure.

Umucamanza witwa Andrew Menary aherutse kuvuga ko gutangaza amazina y’uriya mwana( Taarifa ntiyatangaza) byatewe n’uko n’ubusanzwe itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga bari bamaze kumuvuga.

Avuga ko kutamutangaza amazina ntacyo byari bumwungure kuko hari amakuru yari yatangiye kumuvugwaho kandi mabi ku buryo yari buzamure urwango hagati y’iwabo n’abaturanyi.

Nyuma yo kumva iby’uko uwo mwana yakoze ayo mahano, abaturage bagiye mu mihanda barigaragambya ndetse bikomerekeramo n’abapolisi.

Abaturage bari batekereje ko ibyo yakoze ari igitero cy’umutwe w’iterabwoba, bituma bajya mu mihanda kwamagana uburangare bwa polisi yabo.

Umucamanza avuga ko kuba yarahisemo kuvuga amazina y’uwo mwana ari byo byiza kurusha kutamuvuga abantu bakamuhimbira ibyo atakoze, ibyo yakoze bakabisiga umunyu.

Twabamenyesha ko uwo mwana azuzuza imyaka y’ubukure ku wa Gatatu w’Icyumweru gitaha.

Umwana ukurikiranyweho ibyaha byo kwica no kugambirira kwica akomoka ku Banyarwanda, akaba yaravutse mu mwaka wa 2006 avukira ahitwa Cardiff mu Bwongereza.

Iwabo baje kwimukira ahitwa Banks muri Lancashire mu mwaka wa 2013

Akurikiranyweho kicwa abana batatu barimo Bebe King w’imyaka itandatu,  Elsie Dot Stancombe w’imyaka irindwi na Alice Dasilva Aguiar w’imyaka icyenda.

Yari agiye no kwica mwarimu witwa Leanne Lucas w’imyaka 35 y’amavuko na rwiyemezamirimo witwa John Hayes.

TAGGED:AutismBwongerezafeaturedIcyumaUmwanaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Maroc Yasezeranyije Uburundi Kubufasha Kuva Mu Bukene
Next Article Mu Imurika Ry’Ubuhinzi N’Ubworozi Haramurikwa Ingurube Ifite Ibilo300
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Aratangira Inshingano Ze Ku Mugaragaro

Kagame Yaganiye Na NBA Africa Uko Basket Yatezwa Imbere Kurushaho

Israel Yatangije Ibitero Bikomeye Kuri Gaza

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Burundi: Umudepite Yakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Chris Brown Afungiye Gukubita Umuntu Icupa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?