Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Abakwirakwizaga Urumogi Bafashwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Gasabo: Abakwirakwizaga Urumogi Bafashwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 December 2023 11:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Urumogi ni ikiyobyabwenge kibasiye urubyiruko henshi ku isi.
SHARE

Ishami rya Polisi y’u Rwanda  rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryafatiye mu cyuho abagabo babiri mu Karere ka Gasabo bari bagiye gukwirakwiza mu baturage urumogi.

Babasangaye urumogi ruri ku ishami rudatotoye n’urundi bari batotoye, rupfunyitse mu byo bita boulets.

Ni boulets 220 babafatanye ubwo babasanganga mu Mudugudu wa Cyanamo, Akagari ka Kabuga II, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Umwe mu bafashwe afite imyaka 47 y’amavuko na mugenzi we akagira imyaka 41.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati: “Abaturage bo mu Mudugudu wa Cyanamo, batanze amakuru bavuga y’uko hari abantu babiri bafite urumogi barimo gushakira abakiliya, ubwo abapolisi bahageraga babafatira mu cyuho buri umwe afite agafuka karimo urumogi, bahita batabwa muri yombi.”

Bamaze gufatwa bemereye Polisi ko urwo rumogi ari urwo bari bavuye kurangura mu Murenge wa Fumbwe wo mu Karere ka Rwamagana, bakaba bari barushyiriye abakiliya babo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yashimiye abatanze amakuru yatumye bariya bantu bafatwa, aboneraho kongera gukangurira urubyiruko kwirinda kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ahubwo bagakura amaboko mu mifuka bagakora imirimo yemewe itabagiraho ingaruka mu buzima bwabo.

SP Twajamahoro ati: “Urubyiruko rukwiye kumva ko rutagomba gushukwa no kubona amafaranga rutavunikiye, akomoka ku byaha birimo ubujura, ibiyobyabwenge n’ibindi binyuranyije n’amategeko, birengagije ko barimo gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ahubwo bagashaka imirimo bakora yemewe bakiteza imbere bakubaka ejo hazaza heza habo, kuko amayeri yose bakoresha agenda atahurwa bagafatwa ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego z’ubuyobozi.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rusororo kugira ngo hakorwe iperereza mu gihe hagishakishwa n’abandi bafatanyaga na bo muri ibyo bikorwa.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge byo muri icyo cyiciro ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

TAGGED:GasaboPolisiTwajamaahoroUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gakenke: Arakekwaho Kwiyicira Umugore Utwite
Next Article Ndayishimiye Avuga Ko Niba Mu Burundi Haba Abatinganyi Bakwiye ‘Guterwa Amabuye’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Umutekano

Gasabo: Bafungiwe Kwangiza Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Umutekano

Umugabo W’i Gakenke Yafatiwe I Burera Afite Ibilo 20 By’Urumogi Avanye Muri Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ikoranabuhanga

Ubushinwa Bwatangiye Gukoresha Robo Zikora Gipolisi Mu Muhanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?