Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Abarimo Umukobwa Bafatiwe Aho Bajyaga Bamburira Abantu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Abarimo Umukobwa Bafatiwe Aho Bajyaga Bamburira Abantu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 April 2025 12:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abatuye Umudugudu wa Kagara, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo bashobora kwiruhutsa nyuma yo kumenya ko Polisi yafashe abantu bari basanzwe batega abacuruzi bajya kurangura bakabambura.

Bafatiwe aho bajyaga bihisha bakunze kwita ‘mu ngangi’ bakahacungira abacuruzi biganjemo abagore bazinduka bajya kurangura bakabambura amafaranga cyangwa ibindi bafite.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki 02, Mata, 2024 nibwo abo bantu bafatiwe mu bikorwa Polisi yazindutse ihakora byo gufata abo bantu.

Yari imaze iminsi ifite amakuru ko hari abantu bahakorera ubwo bwambuzi, ariko itinda kubafata kuko byasabaga kwegeranya amakuru neza.

Abafatiwe muri Gisozi ni Ndikubwayo Alfred ufite imyaka 30, Ngabonziza Jean Claude ufite imyaka 28 na Uwitonze Albert ufite imyaka 25.

Si muri Gisozi gusa hafashwe abakekwaho ubujura, ahubwo no mu Murenge wa Ndera byabaye.

Muri Ndera ho umwe mu bafashwe ni umukobwa w’imyaka 20 witwa Uzamukunda Claudine.

We n’abandi babiri barimo Pascal Ndayisaba w’imyaka 25 na Théogène Nizeyimana w’imyaka 47 bafatiwe mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Masoro muri Ndera.

Polisi ivuga ko nabo bahengeraga abantu batashye bakabata ku wa kajwiga bakabambura.

Aba bafungiwe kuri Station ya Polisi mu Murenge wa Ndera.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police( CIP) Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko kugira ngo abo bantu bafatwe, byashingiye ahanini ku makuru abaturage babatanzeho.

Ati: “Aba bajura bafashwe bitewe n’amakuru yatanzwe n’abaturage, abandi bafatirwa mu bikorwa bisanzwe bya Polisi byo kurwanya abajura”.

Gahonzire aburira abiba iby’abandi ko bazafatwa byatinda byatebuka kuko inzego zose z’umutekano ziteguye.

Yizeza abaturage ko umutekano wabo uzakomeza kurindwa ariko akabasa gukomeza gutanga amakuru ku nzego z’umutekano kugira ngo ibyabo birindwe kandi ibyibwe bikurikiranwe bigaruzwe hakiri kare.

Ubujura buri mu byaha bikorwa cyane mu Rwanda.

Mu Mujyi wa Kigali, Akarere gakunze kubuvugwamo ni Nyarugenge.

Abenshi mu babukora ni abakiri bato, bigaterwa ahanini n’ibibazo rusange biri mu mibereho y’abaturage byiganjemo ubushomeri, kuba abantu batarize kandi bakaba batuye cyangwa bifuza gutura mu mijyi ariko hakiyongeraho n’abatekereza ko kwiba byatuma babaho batavunitse.

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika Angélique Habyarimana aherutse gutangaza ko iki ari ikibazo gikomeye, gikwiye guhagurukirwa n’inzego zose kuko kuba urubyiruko ari rwo rugaragara mu bujura rugafungwa, bigira ingaruka ku buzima rusange bw’igihugu.

TAGGED:AbajuraGahonzireGasaboGisoziKigaliNderaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Irashaka Kwiyomekaho Ibice Byinshi Bya Gaza
Next Article Abahuza Mu Biganiro Byo Kugarura Amahoro Muri DRC Baganirijwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?