Abatuye Umudugudu wa Kagara, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo bashobora kwiruhutsa nyuma yo kumenya ko Polisi yafashe abantu bari basanzwe batega abacuruzi bajya kurangura bakabambura.
Bafatiwe aho bajyaga bihisha bakunze kwita ‘mu ngangi’ bakahacungira abacuruzi biganjemo abagore bazinduka bajya kurangura bakabambura amafaranga cyangwa ibindi bafite.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki 02, Mata, 2024 nibwo abo bantu bafatiwe mu bikorwa Polisi yazindutse ihakora byo gufata abo bantu.
Yari imaze iminsi ifite amakuru ko hari abantu bahakorera ubwo bwambuzi, ariko itinda kubafata kuko byasabaga kwegeranya amakuru neza.
Abafatiwe muri Gisozi ni Ndikubwayo Alfred ufite imyaka 30, Ngabonziza Jean Claude ufite imyaka 28 na Uwitonze Albert ufite imyaka 25.
Si muri Gisozi gusa hafashwe abakekwaho ubujura, ahubwo no mu Murenge wa Ndera byabaye.
Muri Ndera ho umwe mu bafashwe ni umukobwa w’imyaka 20 witwa Uzamukunda Claudine.
We n’abandi babiri barimo Pascal Ndayisaba w’imyaka 25 na Théogène Nizeyimana w’imyaka 47 bafatiwe mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Masoro muri Ndera.
Polisi ivuga ko nabo bahengeraga abantu batashye bakabata ku wa kajwiga bakabambura.
Aba bafungiwe kuri Station ya Polisi mu Murenge wa Ndera.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police( CIP) Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko kugira ngo abo bantu bafatwe, byashingiye ahanini ku makuru abaturage babatanzeho.
Ati: “Aba bajura bafashwe bitewe n’amakuru yatanzwe n’abaturage, abandi bafatirwa mu bikorwa bisanzwe bya Polisi byo kurwanya abajura”.
Gahonzire aburira abiba iby’abandi ko bazafatwa byatinda byatebuka kuko inzego zose z’umutekano ziteguye.
Yizeza abaturage ko umutekano wabo uzakomeza kurindwa ariko akabasa gukomeza gutanga amakuru ku nzego z’umutekano kugira ngo ibyabo birindwe kandi ibyibwe bikurikiranwe bigaruzwe hakiri kare.
Ubujura buri mu byaha bikorwa cyane mu Rwanda.
Mu Mujyi wa Kigali, Akarere gakunze kubuvugwamo ni Nyarugenge.
Abenshi mu babukora ni abakiri bato, bigaterwa ahanini n’ibibazo rusange biri mu mibereho y’abaturage byiganjemo ubushomeri, kuba abantu batarize kandi bakaba batuye cyangwa bifuza gutura mu mijyi ariko hakiyongeraho n’abatekereza ko kwiba byatuma babaho batavunitse.
Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika Angélique Habyarimana aherutse gutangaza ko iki ari ikibazo gikomeye, gikwiye guhagurukirwa n’inzego zose kuko kuba urubyiruko ari rwo rugaragara mu bujura rugafungwa, bigira ingaruka ku buzima rusange bw’igihugu.