Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Abishe Noteri Muri Remera Barashwe, Ngo Bari Basanzwe Ari Abajura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Abishe Noteri Muri Remera Barashwe, Ngo Bari Basanzwe Ari Abajura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 May 2024 11:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni ibyemezwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga  ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku byavugwaga ko Polisi yarashe abantu babiri bari baherutse gufatwa bakurikiranyweho kwica uwahoze ari noteri w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Amakuru yaramutse avugwa ni ay’uko abakekwaho kwica uriya mukozi barashwe barapfa ubwo birukaga ngo bacike.

Bari bagiye kwerekana abo bakoranaga nk’ukp ACP Boniface Rukinga yabivuze.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yagize ati: “Amakuru akimenyekana ko Noteri yishwe, hakozwe iperereza dusanga abo bagabo bari basanzwe ari abajura bakorera ubujura mu mirenge ya Gisozi, Muhima na Kacyiru”.

ACP Rutikanga

Asobanura ko ubwo bajyaga kwerekana abandi bakorana na bo muri iki gitondo, umwe ngo yagerageje kwiruka, umupolisi amwirukanseho undi na we ashaka guca mu kindi cyerekezo, babahagaritse baranga, biba ngombwa ko babarasa barapfa.

Polisi ivuga ko amakuru yavuye mu iperereza yerekana ko abo bantu bari baribye mu bice bitandukanye kandi barabifungiwe.

ACP Rutikanga avuga ko hari umwe muri bo wari warahawe igihano gisubitse, akaba yari yarahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Rutikanga avuga ko ibikorwa  by’ubujura babikoraga bitwaje ibyuma, mbere yo  bajya no muri ibyo bikorwa bakabanza gukora inama ku kabari kari ku Kinamba kuko bari bariyemeje kubeshwaho n’ubugizi bwa nabi.

Taliki 19 Mata 2024 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Noteri Ndamyimana Elyse yishwe atewe ibyuma mu masaha y’ijoro atashye kandi ngo yari ari kumwe n’abo mu muryango we.

Polisi yahise itangiza iperereza haza gufatwa abantu babiri bakekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda asaba abaturage kuzibukira ubujura, bagashaka uko bakora imirimo ibaha amafaranga mu buryo buciye mu mucyo.

Yaburiye n’abandi bajura ko bitinde bitebuke bazafatwa.

Noteri W’Umurenge Wa Remera Yishwe

TAGGED:AbajurafeaturedPolisiRutikanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Turikiya Yongeye Guca Umubano Na Israel
Next Article Burundi: Primus Na Amstel Byarabuze Icyaka Kiba Kinshi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?